Aya mahano yabereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, Aho Uyu mugabo akekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa ufite imyaka itatu y’amavuko.
Abaganiriye na BTN dukesha iyi nkuru bavuze ko aya makuru y’uyu mugabo wasambanyije umwana we akamukomeretsa bikabije yamenyekanye ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2024.
Amakuru avuga ko uyu mugabo umaze gutandukana n’abagore bagera muri bane ndetse ko yatangiye gusambanya umwana we akimara kwirukana mama we.
umwe mu baturage yagize ati: “Ubwo rero kugira ngo abe yafata akana kangana kuriya akice ruriya rupfu n’icyaha ndenga kamere. Iyo afata nk’ibiraya bikuru ntajye kwica umwana we, biriya ni nko kwica urubozo.”
Undi nawe yagize ati: “Abaturanyi be bamaze iminsi bajujura ko yaba asambanya umwana we ngo bumvaga umwana arara ataka kandi atarwaye.”
Yakomeje agira Ati: “Sinzi abadamu bafashe akana barakinja barakabaza ejo bundi bamufashe baramureba nk’abagore basanga umwana baramwangije, ejo rero nibwo twatanze amakuru neza tuyaha mudugudu aratubwira ngo naza tumufate.”
Umugabo akimara gufatwa yahakanye aya makuru ko yasambanyije umwana we gusa yageze aho ashaka kwiruka ahita afatwa ashyikirizwa inzego z’umutekano.
Umuyobozi w’Umudugu wa Rukuranyenzi, Hakuzimana Protais, nawe yemeje iby’aya makuru anashimangira ko uyu mugabo yahise atabwamuri yombi.
Yagize ati: “Nkimara kubimenya nahise njya kureba uwo mwana turamureba dusanga imyanya yarangiritse nahise nkoresha uburyo mfata se ariko mu buryo bwose atari bubimenye ku buryo yahise aboneka tubimenyesha ubuyobozi bw’akagari nabwo bubimenyesha izindi nzego na polisi irahagoboka iramutwara.”
Kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi mu karere ka Nyagatare.
Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Nyagatare.