Nyagatare: Umucuruzi yabyutse asanga batoboye iduka rye baramwiba..

 

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere Tariki ya 19 Gashyantare 2024 mu mudugudu wa Gitovu,Akagari ka Nyamikamba,Umurenge wa Gatunda ho mu karere ka Nyagatare aho umucuruzi witwa Mukeshimana Florence yabyutse agasanga butiki yacuruzaga bayitoboye bakamwiba ibyarimo.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na kglnews.com yavuze ko ubwo yararyamye hari umuturage wamubwiye ko bamwibye.

Yagize ati:”Ubwo hari mu rukerera ariko sinamenya amasaha byabereyemo,noneho mu gitondo umuturage wigenderaga niwe waje arankomangira nuko arambwira nti byuka urebe ibyakubayeho.Urugi rwari rukinze,bacukuye inzu gusa sinzi nimba uwo mwoba bacukuye ariho babinyuzaga cyangwa se bagakingura urugi bakongera bagakinga ntabwo ndabimenya.Noneho nkimara kubibona gutyo nahise mpamagara mudugudu(Cayimani) nuko nyine mubwira ibyabaye,ambwira ko yageze mu isambu atabona uko ahagera.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubimenyesha Ubuyobozi bw’umudugudu bwamusabye kwandika ibyo abona bamwibye ngo bikorerwe raporo.

Ati:”Mudugudu yahise ansaba kwandika ibyo banyibye noneho ahamagara umuyobozi w’ Akagari arabimubwira,ubwo rero mbikora gutyo gusa kuva icyo gihe nta muntu urangeraho.

Uyu muturage akomeza avuga ko ntawe yarafitanye nawe amakimbirane muri uyu mudugudu bityo ko ntawe yakeka n’ubwo yemeza ko abajura baba bazwi.

Ati:”Abajura bo basanzwe bahari kuko no muri uyu mudugudu bahabwa,ariko sinamenya ngo ni aba ngaba nicyo kibazo gihari,no gukora iperereza ntibyakozwe n’ubwo ntabarenganya kubera ko batapfa gufata umuntu ariko abajura bo barahari.Ibaze kuba ushinze akantu ngo urebe ko watera imbere ariko abajura bakagusubiza inyuma,nihakorwe iperereza ndenganurwe.”

NIYOMUKIZA Desire, umunyamabanganshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamikamba yemeje aya makuru ko ari impamo.

Yagize ati:”Ni byo Koko abantu batamenyekanye baje baracukura,kuko ari inzu ya rukarakara akoreramo noneho bajyamo batwara ibintu,ariko uko yambwiye ngo harimo na Televisiyo uretse ko yo batayitwaye.Hanyuma nabajije abagombaga kuba baraye irondo kubera dukora iryo mu Mudugudu ntabwo wabona abantu barara inzu ku yindi kandi n’abiba nabo baba ari abantu bagomba gucunga irondo,nawe ntabwo azi amasaha byabereye kuko yabibonye hacyeye,twebwe rero icyo twakoze twabitangiye Raporo ku nzego zidukuriye z’umutekano cyane ko twasanze nta n’abakekwa turacyaei gushakisha ngo tumente nimba hari abaza kubyigamba nuko byagenze.”

Akomeza avuga ko muri uyu mudugudu ntabujura bwahabaga kuko aka Kagari umwaka ushize kabaye aka mbere mu kutarangwamo icyaha gusa ko kubera baturanye n’isantere ya Rugarama yo mu murenge wa Mukama bahana imbibi bashobora kuba ariho baturutse.

Gitifu akomeza agira inama abantu bakishora mu ngeso z’ubujura bashaka gukira vuba kubireka kuko atari umuco mwiza.

Ati:”Ubu tugiye guhwitura ku marondo n’ubwo bitoroshye kukoutarara inzu ku yindi, Inama twaha abantu n’ukureka gushaka gukira vuba barabikoreye.”

Ibicuruzwa byibwe muri iyi butiki birimo inkweto za Sandari,Amakaroni,amavuta yo kurya n’ayo kwisiga,inzoga z’ubwoko butandukanye ndetse n’ibindi n’ubwo hataramenyekana agaciro kabyo byose muri rusange.

Jean Damascene Iradukunda kglnews .com I Gatunda mu Karere ka Nyagatare

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.