Ntwari Fiacre yasezeye kuri TS Galaxy yemeza ko yerekeje muri Kaizer Chiefs atanzweho agatubutse

Ntwari Fiacre yasezeye ku bafana ba TS Galaxy yemeza ko yerekeje muri Kaizer Chiefs!

Umunyezamu Ntwari Fiacre w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yasezeye ku ikipe yari asanzwe akinira muri Afurika y’Epfo ya TS Galaxy yemeza ko yuburiye paji muri imwe mu makipe akomeye muri icyo gihugu: Kaizer Chiefs FC ku masezerano y’imyaka itatu.

Ni ibikubiye mu butumwa uyu munyezamu w’imyaka 24 y’amavuko yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024 yashyizeho amashusho agaragaza ibihe byiza yagiriye muri TS Galaxy ari na ko ayaherekesha amagambo ashimira ubuyobozi bw’iyi kipe, abakinnyi bamwakiriye n’abafana muri rusange.

Mu magambo ye yagize ati “Nsezera, ndashaka gushimira Umuyobozi Mukuru, Tim Sukazi ku bw’amahirwe yampaye yo gukina mu ikipe nziza ndetse n’itsinda ry’abatoza baberewe ku ruhembe na Sead Dramovic n’umunyezanu, Greg Etafia bampaye intangiriro ku ruhando mpuzamahanga n’abakinnyi bagenzi bange mwese mwanyakiriranye yombi, ndabashimira urukundo rwanyu.”

Yasoje agira ati “Na none ku bafana [b’ibiturika] bacu mbashimiye urukundo mwanyeretse, mwarakoze cyane. Mbifurije ibyiza. Nzahora mbitse umwambaro ahantu heza.”

Ntwari Fiacre ni umwe mu bakinnyi bafashije cyane TS Galaxy mu mwaka ushize w’imikino dore ko uko yahabwaga umwanya by’umwihariko mu mikino y’Igikombe cy’igihugu atahwemaga kwerekana ubuhanga bwe.

Mu makipe yamubengutse harimo na Kaizer Chiefs FC, imwe mu akomeye muri iki gihugu yifuje kugura amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje ikamwegukana.

Ntwari Fiacre waboneye izuba ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali yashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu, aho aguzwe ibihumbi 400 by’Amadolari y’Amanyamerika [asaga miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda] ndetse n’umushahara w’asaga miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu mikino 29 uyu mukinnyi w’imyaka 24 yakinnye mu mwaka ushize wa 2023/24, yabashije kumara 12 atinjijwe igitego.

Muri rusange, ntabwo ari muri TS Galaxy yigaragarije gusa kuko no mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitwaye neza mu mwaka ushize by’umwihariko mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Umunyezamu, Ntwari Fiacre yakuriye mu irerero rya APR FC aranayikinira [Intare FA yanahesheje Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri] imutiza muri Marine FC, aho yavuye yerekeza muri AS Kigali mbere yo kujya gukina hanze y’u Rwanda muri TS Galaxy ku nshuro ya mbere nk’uwabigize umwuga.

Ntwari Fiacre yasezeye ku bafana ba TS Galaxy yemeza ko yerekeje muri Kaizer Chiefs!
Ntwari Fiacre kuri ubu ni umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu Amavubi!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda