Ntwari Fiacre uvuna umuheha akongezwa ibiri muri Afurika y’Epfo yatunguwe ku isabukuru ye amaze gutanga amanota atatu

Ntwari yitwaye neza mu biti by'izamu imbere ya AmaZulu!

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre ukomeje kwitwara neza mu biti by’izamu ry’ikigugu, Kaiser Chiefs ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo yizihije isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko, abifashwamo na bagenzi be bakinana nyuma yo kubona intsinzi imbere ya AmaZulu FC.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri ugahirirana n’isabukuru ya Ntwari, warangiye uyu munyezamu afashije ikipe ye nshya gutsinda AmaZulu ibitego 3-1 mu mukino wo ku munsi wa gatatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo.

Ni ibitego byatsinzwe na Chivaviro,Sirino na Miguel mu gihe icya AmaZulu cyo cyatsinzwe na Ighodaro m mukino umunyezamu w’Umunyarwanda, Ntwari Fiacre werekeje muri iyi atwanzweho arenga Miliyoni 400 z’Amanyarwanda yari ahagaze mu biti by’izamu ry’iyi kipe yibagije uwari umunyezamu wayo wa Mbere, Brandon.

Nyuma y’uyu mukino, abakinnyi b’iyi kipe ya Kaizer Chiefs bifatanyije n’uyu munyezamu kwizihiza isabukuru ye. Nk’uko bigaragara mu mashusho iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, Ntwari Fiacre yari yicaranye n’abandi bakinnyi bakinana bamaze gufungura baramutungura bamuzanira umutsima “Cake” ubundi baranamuririmbira.

Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda ku munsi w’ejo yujuje imyaka 25. Yatangiye gukina ahereye mu ikipe ya Intare FC, nyuma yerekeza muri Marine FC,ahava yerekeza muri AS Kigali naho ahava yerekeza muri TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo nayo ayivamo yerekeza muri Kaizer Chiefs.

Mu mukino ukurikira, iyi kipe ikinamo Ntwari Fiacre izakira Mamelodi Sundowns kuri Stade Soccer City “Stadium” ku wa Gatandatu tariki, 28 Nzeri 2024.

Ntwari yakatiwe umutsima
Ntwari yitwaye neza mu biti by’izamu imbere ya AmaZulu!

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe