Ntuzongere gukora ikosa ryo kujugunya umutwe w’ ifi, dore inyungu 5 zo kurya umutwe w’ ifi. Icya 3 cyirahita gituma uzaza uwurwanira n’ umugore wawe cyangwa abana bawe

Ese uri inshuti yo kurya ifi? Niba ukunda kurya ifi uzi neza akamaro kayo byanze bikunze. Gusa ubusanzwe abantu bahitamo kurya umubiri w’ifi bakajugunya umutwe. Aha ababikora benshi baba birengagije cyangwa se batamenye ko mu mutwe w’ifi habamo intungamubiri akenshi ziruta iziba ziri mu bice bindi by’umubiri bisigaye.  Umutwe w’ifi urakize cyane muri vitamine, imyungugugu ndetse n’ibinure byiza.

Dr Anjali Phatak, impuguke mu by’imirire yerekanye inyungu ziri mu kurya  umutwe w’ifi nk’uko inkuru ikinyamakuru onlymyhealth.com ibivuga.

Intungamubiri zigaragara mu mutwe w’ifi

Nk’uko Dr Angali abivuga, mu magarama 100 y’umutwe w’ifi usangamo :

  • calorie 206
  • Cholesterol : 63mg
  • Sodium – 61mg
  • Potassium -384
  • Carbohydrate -0g
  • Protein – 22g
  1. Umutwe w’ifi uba urimo intungamubiri nyinshi (Proteins)

Umutwe w’ifi urakize cyane ku ntungamubiri. Si ibyo gusa kuko burya umutwe wifu urimo ikinure cyiza kitongera cholesterol mbi muri wowe. Niba rero uhitamo kurya ifi  aho kurya inyama itukura uba wigirira neza muri rusange kuko usibye n’umutwe burya ifi igira uruhare mu gufasha umubiri wawe kurwanya indwara zifitanye isano n’umuvuduko w’amaraso.

  1. Ni isoko ikomeye ya Omega 3

Umutwe wifi uba wibitseho igipimo kiri hejuru cy’ikinure cya omega 3. Omega 3 igira uruhare rukomeye mu gufasha umutima wawe gukora neza no kutarwara. Muri rusange umuntu ushaka gutakaza ibiro, kurinda umutima we, kwirinda indwara nka diabete n’izindi aba inshuti ya omega 3.

  1. Kurya umutwe w’ifi bituma amaso n’ubwonko bikora neza kurushaho

Umutwe w’ifi n’ubwonko bwayo bikize cyane kuri vitamine A. Iyi vitamine izwi mu gufasha amaso gukora neza ndetse n’ubwonko. Vitamine A ituma amaso agira ubuzima bwiza, kandi  ikaba igira nuruhare mu kwirukana imyanda mu mubiri.

  1. Kurya umutwe wifi byakurinda kugira uburwayi bwo mu mutwe

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya ibyo kurya bikize kuri omega 3 bifasha ubwonko gukora neza no kugira ubuzima bwiza. Ibi bifasha ubwonko kutarwaragurika , indwara nka stress, depression n’izindi ubasha kuzirwanya no kuzitsinda. Omega 3 ntishobora gukorwa n’umubiri wawe gusa niyo mpamvu ugomba kuyirya kandi mu ifi ibonekamo ku bwinshi.

  1. Kurwanya Diabetes

Ifi ifite ubushobozi bwo gufasha cyane umuntu ushaka kugabanya igipimo cy’isukari muri we. Kurya umutwe w’ifi byongera ubwiza bw’uburyo umubiri wawe ukoresha ibyo urya n’ibikwinjiramo ibintu muri rusange byongera ubudahangarwa bw’umubiri. Kurya ifi nanone byongera ubushobozi bwo kurwanya indwara ziterwa no kwisenya kumubiri. (autoimmune disease)

Icyotonderwa:Iyi nyandiko igamije kugusangiza ubumenyi ntiyifashishwa mu buvuzi, ufite uburwayi gana muganga.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.