Ntibisanzwe:Mu Ntara y’Amajyepfo hari abaturage bafite imyemerere idasanzwe irimo kuba kurya imyumbati igeretse ku bishyimbo ari ubusambanyi ndetse n’indi myinshi itangaje.

Mu turere twa Nyanza na Ruhango two mu nyara y’amajyepfo y’u Rwanda hari bamwe mu baturage bahatuye bavuga ko babangamiwe na bagenzi babo bazanye imyemerere bita ko idahwitse bakayishyira mu bantu, aho bababuza kurya ibyatunganyirijwe mu nganda harimo amata n’inyama ndetse n’umuceri ngo kuko ubikora atazigera ajya mu ijuru.

Uretse ibyo kandi abo baturage  banakwirakwiza imyemerere ibuza abantu kurya imyumbati igeretse ku bishyimbo kubera ngo ubikoze aba akoze icyaha cy’ubusambanyi.

Gusa abajyanama b’ubuzima  muri utu turere twa Ruhango na Nyanza bavuga ko babangamiwe n’aba baturage bakwirakwiza iyi myemerere ivuga ko kurya imyumbati ari ubusambanyi.

Aho umwe mu bajyanama b’ubuzima avuga ko uretse kuba aba bantu babuza abaturage kurya imyumbati n’ibishyimbo bitekanye ngo ni ubusambanyi, ariko kandi banababuza kurya ibyakorewe mu nganda birimo inyama n’amata ngo kuko ababikora batazajya mu ijuru uretse ibyo kandi ngo abo baturage bafite iyo myemerere ntibemera no gutanga ubwisungane mu kwivuza

Umunyamakuru wa Radio&TV1 ari nayo dukesha iyi nkuru yavuze ko aba bantu imyemerere bayikomora mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, ngo aho bavuga ko gutekana ibishyimbo n’imyumbati biba bisambanye bityo n’ubiriye aba asambanye. Mu magambo ye yagize ati “urateka ibiryo wabigaburira abana bakavuga ko byasambanye bityo batabirya, guteka ibishyimbo n’imyumbati mu nkono imwe ngo uwubiriye nawe aba asambanye.”

Gusa mu karere ka Nyanza hari umwana w’umukobwa w’imyaka 18 ushinja nyina kugira imyemerere, aho ngo nyina ababwira ko kurya amavuta ari icyaha, no kurya imyumbati n’ibishyimbo ngo biba byasambanye bityo agasaba ko bakorerwa ubuvugizi kuko bitaborohera kubona ubwisungane mu kwivuza.

Ariko kandi Mukamana Collete ushinjwa gukwirakwiza iyo myemerere n’inyigisho, avuga ko ibyo avugwaho nta kuri kurimo, akavuga ko ahubwo icyo atemera ari ukurya inyama no kunywa amata.

Gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza butangaza ko iki kibazo bugiye kukinjiramo bukakivugutira umuti ugikwiye.

Abatuye muri utu turere kandi bavuga ko abafite iyo myemerere batarya umuceri, amavuta, inyama n’ibindi biribwa bitunganyirizwa mu nganda. Abo baturage bafite iyo myemerere kandi bavugwaho ko banze gikingiza abana babo urukingo rw’imbasa

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.