Ntibisanzwe! Umukwe yabengeye umugeni mu rusengero nyuma yo gusanga yaramwihishemo. Abantu bose bumiwe

Mu gihugu cya Nigeria, umukwe yabengeye umugeni ku rusengero, ubwo bari bagiye gusezerana kubana akaramata imbere y’Imana, nyuma yo gusanga yaramuhishe ko asanzwe ari umubyeyi w’abana bane.

Iyi nkuru yamenyekanye binyuze mu binyamakuru  byo muri iki gihugu,  nka www.punchng.com  www.vanguardngr.com  no ku mbuga nkoranyambaga nka “ghpage_tv”.

Izi mbuga, zagaragaje uyu musore yafashe icyemezo cyo guhagarika ubukwe,ubwo igikorwa cyo kubasezeranya kigezemo hagati, abantu barumirwa.

Uyu musore ngo yari  yishimiye gushyingiranwa n’umukobwa, ariko aza gukubitwa n’inkuba  avumbuye ko  nyamukobwa yamuhishe ko asanzwe ari umubyeyi w’abana bane.

Ubwo umugabo yari amaze kumenya aya makuru, kwiyumanganya byaramunaniye ahita ahagarika ubukwe mu rusengero.

Videwo yatambutse ku rubuga rwa ghpage_tv, umugeni yagaragaye arira yicaye hasi mu gihe abagore bagenzi be bageragezaga kumuhoza.

Umukwe yumvikanye agira ati: “ntabwo yambwiye ko, asanzwe afite abana bane.”Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nti bigeze borohera uyu mugeni, kuko benshi bavuze ko uyu mugore adakwiye kugirirwa impuhwe kubera ibikorwa bye byiganjemo kutabwiza ukuri gusezesuye uwo bari bagiye kubana akaramata.

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe