Ntibisanzwe! Umukobwa yatekeye umusore bakundana ibiryo birimo amaraso y’ imihango ye n’ iya mugenzi we , impamvu yakoze ayo mahano iratangaje. Dore ibyamubayeho biteye agahinda.

Umukobwa wanze gutangaza amazina yiwe yakoze ibintu byatumye benshi bakuka imitima aho yivugiye ko yatekeye umukunzi we ibiryo birimo amaraso y’imihango ye ivanze n’iya mugenzi we mu rwego rwo kumuha isomo atazibagirwa ngo kubera ko hari ibyo batari bumvikanyeho(bashwanye).

Uyu mukoba avuga ko ibi biryo yabitekeye umukunzi we witwa Kevin mu kwezi gushize.

Avuga ko mbere bari bashwanye gusa nyuma y’ibyumweru 2 bakaza kwiyunga gusa ngo muri uku kwiyunga uyu mukobwa afatanyije n’indi nshuti ye bafatiye uyu musore umwanzuro wo kumuha isomo atazibagirwa mu buzima bwe ari ryo kumugaburira ibiryo birimo amaraso y’imihango yabo.Nyuma yo kubimugaburira byaje kuba bibi cyane kurusha uko babitekerezaga kuko umusore yahise afatwa n’uburwayi araremba bikomeye.

Nk’uko uyu mukobwa abigaragaza mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yemera ko yakoze amakosa ndetse ko yicuza cyane kuba yarakoze ibi gusa akibaza uko azabwira uyu musore ibyo yakoze kugirango amenye ibyo arwaye wenda anabashe kwivuza neza. 

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda