Ntibisanzwe! Umugabo arimo kurira ayo kwarika ari gutakambira indaya baryamanye kumusubiza igitsina cye nyuma yo kubikora agahita akibura, inkuru irambuye

Ni umugabo ukomeje guca ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ubwo yagaragaraga yambaye agasengeri n’ agakabutura arimo atakambira umukobwa ukora umwuga w’ uburaya nyuma yo kuryamana bagakora imibonano mpuzabitsina bikarangira abuze igitsina cye.

Gusa ny’amukobwa we ntabwo ibyo arimo kubikozwa ari kuvuga ko uwo mugabo ayo ari amayeri yo kwanga kumwishyura amafaranga bavuganye , avuga ko ibyo yakwigira byose atava aho atamwishyure.

Ni video yasohotse kuri Jallas Official kuri rubuga rwa Youtube , aho uwo mugabo yari ashungerewe n’ abantu benshi cyane bamuha urwamenyo , umukobwa na we bari bamaze kuryamana yambaye igitenge nk’ umuntu wisanzuye mu rugo.

Muri iyo video uyu mugabo yatakaga cyane avuga ngo bamufashe igitsina cye kigaruke , ndetse kubura kwacyo akabishinja nyamukobwa bararanye.

Mu ijwi rinini cyane uyu mukobwa yabazaga uyu mugabo niba bataryamanye , umugabo akamusubiza ko baryamanye , ariko igitsina cye cyahise kigenda kubw’ iyo mpamvu nta wundi muntu waba ubikoze atari uwo mukobwa, umukobwa na we akamusubiza ko we akazi ke ari uburya n’ abaturanyi be babizi cyane , bityo we icyo bakoze nuko yaje bakaryamana bikarangira igisigaye nta kindi ari ukumwishyura.

Umugabo ubwo yari amaze kubura igitsina cye yahise afata telephone ahamagara umugore we amubwira ko igitsina cye akibuze ndetse yewe anamurangira aho ari , mu gihe kitarambiranye haba haje umugabo wavuze ko yitwa pasiteri , uwo mugabo avuga ko ari umuganga bityo aje gufasha uwo mugabo wabuze igitsina cye, mu gusobanura uko abimenye ko agomba kuza aho ngaho avuga ko umugore w’ uwo mugabo ari we warogesheje uwo mugabo we , ngo kubera ko amuca inyuma ndetse bari banazanye.

Uwo mugabo wiyise umuganga yasabye uyu mugabo wabuze igitsina ndetse n’umugore we ko bakwinjira munzu akabafasha, ngo kuko uyu mugore we yari yaramutumye akungo ngo abashe kuroga umugabo we, nyuma y’igihe gito umugabo atangira kuvuga ko igitsina cye kigarutse bikozwe n’ubundi na wa mugabo wiyise umuvuzi gakondo.

Uyu mugabo bamubajije uburyo akoresheje avuze ko abahaye umuti kubwo kuba uyu mugabo yemeye ko aca inyuma umugore we, uyu wari wabuze igitsina asezeranya umugore we ko atazongera na rimwe kumuca inyuma, aho mu miti babahaye harimo ikariso umugore arajya guhanaguza umugabo we mu maso, naka kungo bakagatereka ku meza aho bafatira amafunguro.

Abaturage bari aho ibyo byabereye bavuze ko muri iyi minsi abagabo wagira ngo hari ikibazo cyabateye cyo guca inyuma abo abashakanye, hari umwe wavuze ko umugabo w’ iki gihe umubara ari uko yatashye mu rugo nimugoroba.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.