Ntibariye indimi mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa bavuze nakari imurori! Umunyamabanga wa Ferwafa ibye byasubiye  irudubi.

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, basabye Perezida waryo gufata icyemezo ku Munyamabanga we bitewe n’imyitwarire idahwitse yamuranze yo gusinya amasezerano n’uruganda rukora imyenda yo gukinana rwitwa Masita, akabikora atabimenyesheje abamukuriye.

Ibi byagarutsweho n’abanyamuryango bitabiriye Inteko Rusange ya Ferwafa yateranye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2022. Bagaragaje ko batashimishijwe no kumva ko Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry Brulart, yasinyanye n’uruganda rwa Masita atabimenyesheje Perezida.

Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Olivier, yasabye abanyamuryango kwihangana kuko ikibazo cya Muhire kiri gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera bityo ko batagifataho umwanzuro.

Yakomeje agira ati “Twatanze uburenganzira bwo kujya gusura uruganda rwa Masita, habayeho ikibazo cyo guhita basinya amasezerano, natwe byaradutunguye.”

Yavuze ko kuba abanyamuryango bifuza ko Umunyamabanga wa Ferwafa yahagarikwa ku mirimo ye ari ibyifuzo bishoboka nubwo bitahita bikorwa mu buryo nk’ubwo bo bifuza.

Yakomeje agira ati “Nibyo uko mubyifuza birashoboka ariko ntabwo ari nonaha. Twababwiye ko twabihaye inzego zibikurikirana mu gihe rero zitaraduha ibyavuyemo ntabwo twabifataho umwanzuro. Yego ndi Perezida ariko sindi komite kandi natwe ni ibintu tubanza kuganiraho.”

Perezida w’Ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yasobanuye ko ubwo aheruka mu rugendo hanze y’u Rwanda, yahuye n’Umuyobozi wa Masita amwerurira ko ashobora kugeza ikirego cye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi bityo ko ari ibintu bikwiye gufatwaho umwanzuro.

Ati “Perezida wacu twaragutoye, rero iyo turi kubona ibibazo nk’ibi biza mu muryango wacu biratubabaza. Ubwo nari hanze, nahuye n’Umuyobozi wa Masita ambwira ko yiteguye kugeza ikirego muri FIFA ngo kuko abahamagara ntimumwitabe. Ni ibintu byatugiraho ingaruka rero mubyiteho bihabwe umwanya kugira ngo bifatweho umwanzuro.”

Perezida wa Rugende FC, Hunde Rubegasa Walter, yasabye Perezida wa Ferwafa gukora ibishoboka byose akirukana umuntu ushobora gufata ibyemezo mu izina rya federasiyo kandi mu by’ukuri komite nyobozi itabizi.

Yakomeje agira ati “Birashimangira akavuyo no kudahuza. Rwose sinumva ukuntu umuntu yajya mu butumwa agasinya amasezerano utayazi kandi ari wowe umukuriye. Ndabivuga rwose nanjye ari njyewe uwo muntu namuhagarika.”

Bivugwa ko Muhire yari yasinyanye n’uruganda rwa Masita amasezerano yo kwambika Ikipe y’Igihugu Amavubi ariko abikora Perezida wa Federasiyo atabizi.

Muhire usabirwa kwirukanwa mu kazi, federasiyo yari yatangaje ko yabaye ahagaritswe ku wa 20 Kamena 2022 ariko nyuma y’iminsi 15 asubizwa mu kazi.

Ubusanzwe Inteko Rusange ifite ububasha bwo guhindura amategeko shingiro agenga umuryango ndetse n’amategeko ngengamikorere, kwemera, guhagarika igihe gito cyangwa kwirukana burundu umunyamuryango.

Inteko Rusange ifite kandi inshingano zo kwambura inshingano umuntu umwe cyangwa benshi bari mu rwego rugize Ferwafa ari byo abanyamuryango bashingiragaho basaba ko Muhire yirukanwa.

Hirinzwe gutanga umwanya kuri Muhire ngo agire icyo abivugaho cyangwa gutanga igihe runaka cyo kuba hafashwe ibyemezo bishya kuri we nk’uko abanyamuryango babyifuzaga.

Ku wa 6 Mutarama 2022, ni bwo Muhire yatangajwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yasimbuye Uwayezu François Regis wari umaze imyaka isaga itanu ari muri izi nshingano mbere yo kwegura.

Tariki ya 12 Nzeri 2021 ni bwo Uwayezu yeguye, inshingano zisigaranwa na Iraguha David wari Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo.

Muhire Henry afite uburambe bw’imyaka 10 mu bikorwa bifitanye isano n’umupira w’amaguru. Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Flash FM mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino hagati ya 2006 na 2011.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu muri ’Arts in Population Studies and Development’ yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhinde.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda