Niyo wamuha agatunda ntabwo yabicikaho! Dore ingeso abakobwa batabasha guhindura ku bo bakunda

 

Abakobwa benshi iyo bari mu rukundo ndetse bitegura kubana n’abakunzi babo bafite ngeso mbi usanga bibwira ko bashobora kuzihindura ku bakunzi babo mu gihe bazaba barabanye ariko akenshi baba bibeshya kuko biragoye kuko umusore witwara atyo iyo abaye umugabo arushaho.Dore zimwe mu ngeso umukobwa atabasha guhindura ku musore n’ubwo baba barashyingiranywe nk’uko urubuga Elcrema rwabitangaje:

 

1.Ubusinzi: Biragoye ko umusore w’umusinzi kabuhariwe ashobora kubireka burundu atari we wifatiye umwanzuro ngo nuko agiye kuba umugabo,ahubwo usanga iyo byamubase,akomeza iyo myitwarire ahubwo noneho agakaza umurego cyane cyane iyo afite ibigare by’abandi bagabo cyangwa abasore bagendana.Ubusinzi rero umusore ashobora kubureka igihe gito cyane kugira ngo yiyoberanye ku mukobwa bagiye kubana ,cyane cyane iyo amubwiye ko bimubangamira ariko bamara kubana akabusubiramo.

2.Ubusambanyi: Burya na none umusore wishoye mu busambanyi cyane bukamwokama,biragoye ko ashobora kubureka burundu nyuma yo kuba umugabo,ahubwo nubundi usanga akomeza kubujyamo,wenda akagerageza kwiyoberanya ku mugore babana,ariko iyo ngeso yo ntabwo apfa kuyicikaho.

3.Amahane: Wa musore uzasanga agira amahane,akunda kuvuga nabi no kurwana kuburyo akubita n’umukunzi we,ntibiba byoroshye ko yabireka kuko kugira amahane cyane akenshi usanga biri mu maraso kuburyo ari kamere ye, utapfa kubikuramo nkuko abakobwa bamwe usanga babyibwira;Yamukubita batarabana akumva ko ari amashagaga y’ubusore akibwira ko nyuma yo kuba umugabo bizahinduka, ariko akenshi ntabwo bishoboka,ahubwo nibwo noneho agukubita nk’umwana yabyaye.

4.Ubwiyemezi bukabije: Umusore wiyemera cyane mu busore bwe,ugasanga abantu bose bamuziho ubwiyemezi,n’iyo amaze kuba umugabo ntakimubuza kwiyemera kuko hari ubwo nabyo biba ari kamere kuburyo atapfa kubireka,kabone n’ubwo mwaba mukundana umubwira ko bikubangamira we aba yumva ari ishema rye kuburyo atabireka.

Inama ku kubana n’umusore nk’uyu

-Niba uri umukobwa ukaba ukundana n’umusore ufite zimwe muri izi ngeso zamubase, ntukumve ko mugiye kubana ngo umuhindure, usange wirakaza cyangwa umuhoza ku nkeke ngo birakubangamira kuko bishobora kuzamura imibanire mibi mu rugo, ahubwo uzamwakire uko ari;

Umwereke ko bitagushimisha umuha impanuro ariko utamubwira nabi kandi ubimuganirizeho mu gihe ubona ameze neza,wirinde kumufatirana ari mu bindi,maze buhoro buhoro ashobora kuzafata umwanzuro ku giti cye.

Byaba byiza kandi,igihe umubonyeho izi ngeso mbere y’uko mubana wabona bikabije kandi utazabasha kuzihanganira ugafata icyemezo cyo kutabana nawe,aho kwishyiramo ko muzabana maze ugahangana nawe mu kumuhindura.

Izi nizo ngeso zidapfa guhinduka ku musore zabayeho akarande kandi zidahindurwa n’uko abaye umugabo cyangwa ngo ahindurwe n’umugore babanye atari we wifatiye icyemezo.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.