Niyo wabura umuntu ukuriza mushake nonaha! Kurira byibuze umunsi umwe mu Cyumweru bituma ugira ubuzima bwiza kurusha utarira

Abantu benshi bagerageza guhisha amarira yabo kuko babifata nko kugaragaza intege nke zabo,ariko abahanga mu by’ubuzima batubwirako guhisha ko turimo kurira tuba twibuza ibyiza byabyo.

Uyu munsi muri byose n’ubumenyi twabateguriye ibintu byiza 8 tuzanirwa no kurira ku buzima bwacu.

1.GUSHIRA UBWOBA: Iyo umuntu arize cyane bishobora gutuma ashira ubwoba,akabasha kugenzura amarangamutimaye,ndetse bikagabanya n’umunaniro ukabije w’ubwonko.Ubushakashatsi bwakozwe muri 2024 bwagaragaje ko kurira bigira ingaruka nziza zihuse ku muntu kuko byongera umusemburo ufasha mu kuruhuka.

2.KUBONA UBUFASHA BUTURUTSE KUBANDI: Nubwo bifasha umuntu mu kumva ameze neza kurira byatuma umuntu abona ubufasha kubamuzengurutse.Ubushakashatsi bwakozwe muri 2016 bwagaragaje ko kurira ari ikimenyetso k’ibanze kigaragaza ko umuntu akeneye ubufasha bwihuse.

3.KURIRA BIMARA AGAHINDA: Kurira cyane bivubura umusemburo wa oxytocin na endorpins bituma umuntu yiyumva neza muburyo bw’umubiri ndetse n’amarangamutima,bishobora gufasha umuntu kumva uburibwe yarafite buyoyotse bikongera kumera neza mu mubiri.

4.KURYOHERWA N’IBIHE URIMOKurira bituma umuntu azamura ikizere ndetse bigatuma yumva amerewe neza( I feel good) nyuma yo kurira.

5.BIGABANYA UMUNANIRO W’UBWONKO.Iyo umuntu arize byimbitse amarira asohokana umusemburo ugabanya( stress)umunaniro ukabije.

6.GUSINZIRA NEZA: Ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 bugaragaza ko kurira bituma umuntu asinzira neza .Nyuma yo gushira agahinda,ugashira strees kurira bituma usinzira neza.

7.KURINDA INDWARA: Kurira byibuze umunsi umwe mu cyumweru byagufasha kurwanya indwara z’amaso .Ubushakashatsi bwakozwe muri 2011 bwerekanyeko kurira bifite akamaro kanini ku maso y ‘umuntu kuko bisohora udukoko dushobora kwangiza amaso.

8.GUTUMA UMUNTU ABONA NEZA: Kurira cyane bituma yamarira yoza amaso bishobora gutuma byongera ubushobozi bwayo bwo kureba kure.

Related posts

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro

Umusore wigaga muri Kaminuza ya UTAB waburaga iminsi mike ngo amurike igitabo yishwe urupfu rubi

Byinshi ku kirungo cya Maggi kivugwaho gutera kanseri