Ni ubyinira inda utagomba gusobanya cyangwa ni “football ce n’est pas la guerre?”, Umuyovu mu maraso Luckman Nizeyimana yatunguranye muri Rayon day

Abantu bakurikira umupira w’amaguru wo mu Rwanda kuva na cyera mu mateka bazi guhangana gukomeye kuba hagati y’ikipe ya Rayon Sport na Kiyovu Sport. Aba bakeba bo mu myaka yo hambere biragoye kubona bagira ingingo runaka bahurizayo bakayumva kimwe. Umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA Nizeyimana Luckman umenyerewe nk’Umuyovu(umufana wa Kiyovu) yatunguranye agaragara kuri Rayon day ariwe MC bituma benshi bamwibazaho k’ubuyovu bwe.

Luckman Nizeyimana ni umufana wa Kiyovu Sport utabihisha ariko abantu batunguwe no kumubona ariwe MC watimiwe kuyobora ibirori bya Rayon Sport nk’ikipe mukeba wa Kiyovu Sport.

Ababonye Luckman Nizeyimana Umuyovu w’ukuri ariwe uri buyobore ibirori bya Rayon Sport bumiwe maze bifashisha umugani w’ikinyarwanda ugira uti “burya ubyinira inda ntabwo asobanya”. Aha bashakaga kuvuga ko uyu munyamakuru yabonye amafaranga yahawe na Rayon Sport ngo ayiyoborere ibirori nka MC ukomeye muri iki gihugu maze iby’ubukeba bwa Kiyovu Sport na Rayon Sport akabishyira ku ruhande.

Ku rundi ruhande ariko hari benshi bakoresheje ya mvugo tumenyereye muri ruhago bakagira bati”Le football ce n’est pas la guerre “, bivuze ngo umupira si intambara. Barashyigikira amahitamo y’uyu munyamakuru bakavuga ko umupira uhuza abantu nta kibazo kirimo kuba Umuyovu yatumirwa kuba mu birori bya Rayon Sport.

Rayon Sport yateguye ibirori byiswe Rayon day Abarayon bakawita umunsi w’igukundiro. Ni umunsi werekanwemo abakinnyi Rayon Sport izifashisha muri uyu mwaka w’imikino ugiye gutangira. Ni umunsi yatumiyemo ikipe ya Vipers yo muri Uganda bakina umukino wa gicuti.

Kiyovu Sport ubwo yari yarigaruriye umupira wo mu Rwanda yigeze kubika Rayon Sport yitaga umugore wayo ivuga ko yapfuye itangazo ryasomwe kuri Radiyo Rwanda bimenyeshwa abavandimwe barimo Mukura na Etincelles. Uru rwango hagati y’aya makipe rwarakomeje maze ubwo Kiyovu Sport nayo yageraga habi muri 2017 Rayon Sport iyimanura mu kiciro cya kabiri nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 ku Mumena Abarayon bari bitwaje isanduku bavugaga ko ari iya Kiyovu basize bayishyinguye bashingaho umusaraba wandutseho ngo “bye bye Kiyovu”.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda