“Ndamukunda kandi nzakomeza mu kunde kuko ndashaka ko ari we uzandongora ndavuga Dogiteri Nsabi” Pamela wo muri Bamenya

 

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru , Pamella umaze kumenyekana muri Cinema Nyarwanda yahishuye ko akunda cyane Nsabi nyuma y’aho nawe agaragarije ko amukunda ndetse ko ari umukobwa mwiza birenze uko agaragara.Mu ifoto ya Pamela, Nsabi yanyujije ku mbuga Nkoranyambaga ze yagize ati”Oyaa ! Ararenze kurenza uko agaragara ku ifoto”. Nyuma yo gusomerwa aya magambo, Pamela atazuyaje nibwo yahise avuga ko Nsabi ari umugabo we (That’s my hubby) arenzaho ko bakundana cyane.

Yagize ati:”Yego Nsabi n’ubu turakundana. Twabigize ibanga kuko urukundo ruzima urugira ibanga kugira ngo batakuroga, batandogera umugabo.Nsabi natangiye kumukunda kuva na mubona”.

Yakomeje agira ati:”Nsabi agira umutima mwiza ikindi Nsabi ni umuntu utajya wemera ko hagira umuntu ukurenganya arimo areba cyangwa ngo akubwire nabi cyangwa ngo akuvuge nabi”.

Nyuma y’aya magambo, Pamela yabaye nk’uwigarura agira ati”Wenda atambuza isoko , ariko arankunda nanjye ndamukunda kubera ko agira umutima mwiza pe”.

Ibi byatumye abantu bakomeza kwibaza urukundo rwaba bombi na cyane ko bombi bahurira muri Filime gusa nyuma yaje kwerura ko badakundana by’ukuri ahubwo ko ari inshuti nziza.

Muri iki kiganiro yagiranye na Chita, Pamela yavuze ko Nsabi aramutse amuterese yamukunda.Ubusanzwe yitwa Bizimana Innocente wamamaye nka Pamella wamenyekanye muri Filime zitandukanye zirimo ‘Depression’ ari nayo yakinnyemo bwa mbere , na Bamenya.

Related posts

Umuhanzi DeekoBoy agarutse mu ishusho nshya nyuma y’umwaka wa 2024 utaramworoheye

“Wankunze ntabikwiriye mwami” Amwe mu magambo y’amashimwe ari mu ndirimbo ‘Ndi Uwawe’ ya Bonfils

Atuma benshi bemera ko Imana ibaho! Sobanukirwa Songella ufite ubwiza butangaje.