Nawe wajya kwiga ugahabwa Diplome y’ urukundo! Mbere yo ku rwinjiramo banza umenye iz’indimi z’ urukundo

Abakundana hari byinshi baba bakeneye kumenya mbere yo gufungura umutima bahana amasezerano.Muri iyi nkuru ntujye kure turarebera hamwe indimi z’urukundo zitatuye ukwiriye kumenya.

Niba warigeze wumva ijambo urukundo ahari wowe wagize uburyo urisobanura.Hari benshi hanze aha  bavuma urukundo , bakavuga ko urukundo ari rubi kubera ko batabashije kumenya ururimi rw’urwarwo mbere yo ku rujyamo bityo bibabaho nk’impanuka.

Urugo rw’ubakiye ku rukundo rw’ukuri ruba abarugize [Umugore n’umagabo] baba barabanje kwiga indimi z’urukundo bakazumva neza.Gukundana bijyana n’ibindi bikorwa arinabyo bigereranywa n’indimi z’urukundo ubwazo kuko urukundo ruvugisha ibikorwa, ibi bisobanuye ko n’indimi z’urukundo ari ibikorwa bimwe na bimwe.

ESE NI IBIHE BINTU TWAVUGA KO ARIZO NDIMI Z’URUKUNDO UKWIRIYE GUSHYIRA IMBERE MU RUKUNDO RWAWE?

1.Amagambo meza: Abanyarwanda bati:”Amagambo meza ni mugenzi w’Imana”. Umukunzi wawe akeneye kumva amagambo meza kabone nubwo yaba yakubwiye nabi kose.Ukeneneye kumwemerera mu kaganira mu magambo meza.Mbere yo gufata umwanzuro wo kubwira mu genzi wawe ko umukunda, banza ubwawe wemeze umutima wawe ko uzajya ukoresha amagambo meza gusa kuko avuga byinshi ku wo mukundana.

2.Kumarana igihe: Urundi rurimi rwiza rw’urukundo ni igihe.Guha uwo mukundana igihe, ukamuha umwanya uhagije, ukamureka akakubonera igihe ashakiye , mukavugana , burya uba uri kumwigisha ururimi rw’urukundo.Ninabwo mukundana akajya agenda avuga ko afite umukunzi umutega amatwi.

3.Gukoranaho: Uru rurimi rwo , ruraba cyane abashakanye kurenza abakundana kuko abaundana hari aho baba batemerewe gukorana by’umwihariko.Ababana nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’Imana n’amategeko , bakwiriye kwiga ururimi rwo gukoranaho cyane, bagasabana binyuzemo muri urwo rurimi rutatuye.

4.Kumufasha: Mbere  yo gufata umwanzuro wo kujya mu rukundo, banza umenye neza ko ushoboye kujya ufasha uwo mukundana, uru narwo ni ururimi rw’urukundo rutatuye.Mu gihe umufasha nibwo abona ko afite umukunzi urenze mu buzima bwe.

5.Kumuha impano: Ese niba utamuha impano uzi ngo azi ineza yawe ? Oyaaa ! Umukobwa cyangwa umuhungu mukundana, akeneye kuryama akumva amajwi y’urukundo rwawe amwongorera ngo ‘NDAGUKUNDA” kandi nyamara udahari.Ibi uzabigwezwaho nuko wamenye gukoresha neza  ururimi rw’urukundo rwo kumuha impano.

Related posts

Kugira ngo ushyikire umukobwa mwiza mu buzima bwawe, ugomba kwitoza kujya ugenda wihuta: Uko wa kwegera umukobwa muhuriye hafi y’umuhanda agahita agusamira hejuru

Iyi nkuru ireba abari hejuru y’imyaka 18: Ese ubundi umuntu adakoze imibonano  byamutwara iki?Sobanukirwa

Urugutegereje niba hari uwo wakunze ukamwimariramo wese