“Navuye i Burayi nje kugira icyo nongera mu ikipe!” Johan Marvin mushya mu Amavubi

Marvin usatira izamu anyuze ku mpande, avuga ko hari inyongera yazanye mu Ikipe y'Igihugu, Amavubi?

Rutahizamu mpuzamahanga, Johan Marvin Kury ufite umubyeyi umwe [Nyina] ukomoka mu Rwanda wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, yagaragaje ko yifuje kuyikinira kuva kera, ahamya ko ubu arajwe inshinga no gutanga umusaruro mwiza.

Ibi yabitangaje mu gihe we na bagenzi be bahamagawe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Frank Torsten Spittler bakomeje imyiteguro mbere yo gusakirana n’Ibitarangwe bya Bénin mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2025.

Uyu musore ubura iminsi ine ngo yuzuze imyaka 23, yatangaje ko yishimiye kwambara Icyatsi Kibisi, Umuhondo n’Ubururu nyuma yo kumara igihe abyifuza ariko ntibimukundire.

Ati “Ndishimye cyane kuko ntabwo ari kenshi tubona amahirwe yo guhamagarwa. Nyuma y’igihe kinini mvugana n’ishyirahamwe n’umutoza, mba narahamagawe kera ariko kubera imvune ntabwo byakunze, ubu narakize meze neza.”

Marvin yagaragaje ko akihagera, yagerageje kwisanga muri bagenzi be bakinana. Ati “Bameze neza, bagerageza kunyisanzuraho bananganiriza nubwo ururimi ari ikibazo kuko sinkivuga neza Ikinyarwanda.”

Marvin wari afite amahitamo abiri yo gukurikiza, kuko Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi [Igihugu cya Se] na yo yamutekerezagaho, yashimangiye ko ataje mu Ikipe y’u Rwanda kwishimisha, ahubwo aje gukora akazi kandi akerekana itandukaniro nk’umukinnyi uvuye i Burayi.

Ati “Ntabwo naje hano mu biruhuko ahubwo naje kugira icyo nongera mu ikipe no kuzana hano muri Afurika impinduka nkuye i Burayi. Ndizera ntashidikanya ko nimara kumenyera nzatanga umusaruro kandi mwiza.”

Ku kumenyerana n’abandi yagize ati “Imyitozo kugeza ubu imeze neza kuko turagerageza kwiga tekinike zitandukanye, guhuza umukino n’ibindi. Muri make bijya guhura n’ibyo dukora hariya i Burayi, mu Busuwisi.”

Marvin w’ibiro 76 n’indeshyo ya metero 1.78; ku kaguru ke k’iburyo akoresha cyane, ariyereka Abanyarwanda kuva ku mikino ibiri u Rwanda ruzahuramo n’Ikipe y’Igihugu ya Bénin.

Biteganyijwe ko Amavubi azasura Bénin bakinire muri Côte d’Ivoire tariki 11 Ukwakira 2024, mu gihe tariki ya 15 Ukwakira azayakira muri Stade Nationale Amahoro, mu itsinda rya Kane ryo guharanira kuzitabira Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Marvin usatira izamu anyuze ku mpande, avuga ko hari inyongera yazanye mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi!
Marvin witezweho gufasha mu gice cy’ubusatirizi, arimbanyije imyiteguro na bagenzi be!
Marvin kuri ubu akina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Busuwisi!

Related posts

Real Madrid na Bayern Munich zangiwe kwirata ubwenge, Atletico Madrid irandavura! UEFA Champions League yakomezanyije amayobera yayo

UCL: Arsenal yivuganye PSG, Man City ikuraho agahigo ka Man United, Dortmund, Barcelona na Brest zigusha imvura y’ibitego 32 [AMAFOTO]

Ibyatangajwe ku ikubitwa ry’ umufana mukuru wa APR FC  na Team Manager i Rubavu byababaje abakunzi b’ iyi kipe.