Mutsinzi na Bizimana b’Amavubi banyagiwe, imibare ihinduka insobe muri UEFA Conference League

Kapitena w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine, Bizimana Djihad na myugariro w’ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijan, Mutsinzi Ange Jimmy baraye bahuye n’uruva gusenya mu marushanwa ahuza amakipe yo ku Mugabane w’u Burayi, UEFA Conference League.

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki 22 Kanama 2024.

Ku ruhande rumwe, Zira FK yo muri Azerbaijan ikinamo myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi Mutsinzi Ange yari yagiye muri Cyprès gukina n’ikipe ikomeye cyane ya Omonoia Nikosia, ikaba ikipe yahiriwe cyane kuko ibitse Ibikombe 21 bya Shampiyona y’icyo gihugu.

Nubwo Mutsinzi Ange Jimmy na migenzi we Ruan bari barabaye ubwugarizi bw’urukura, umukino warangiye FK inyagiwe ibitego 6-0 na Omonoia.

Ni ibitego bya Khammas ku munota wa 13, Semedo ku munota wa 34 [kuri penaliti], kuwa 70, Stępiński ku munota wa 45+1 no ku wa 54 ndetse na Ewandro ku munota wa 60, biba 6-0.

Uretse uyu mukino wa Omonoia Mutsinzi Ange yakinnye iminota yose, biteganyijwe ko Zira FK izakira Omonia FC mu mukino wo kwishyura kuwa Kane w’icyumweru gitaha. Ubwo bivuze ko isabwa kuyitsinda nibura ibitego biri hejuru ya 7-0.

Ku ruhande rwa kabiri, Bizimana Djihad na FC Kryvbas Kryvyi Rih muri Ukraine bari bakiriye Real Betis Balompie ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne mu mukino wabereye kuri Stade ya Kosice Football Arena.

Ibitego bya Ezequiel Avilla ku munota wa 13 ndetse na Rodri ku munota wa 62 ku mupira yahawe n’ubundi na Ezequiel Avilla, byatanze instinzi ku Banya-Espagne, mu mukino Kapiteni Bizimana Djihad yakinnyemo iminota yose y’umukino.

Biteganyijwe ko FC Kryvbas Kryvyi Rih izakina umukino wo kwishyura na Real Betis Balompie ku wa Kane w’Icyumweru gitaha taliki ya 29 Kanama 2024 mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere”.

Abasore ba Betis ntibahaye Bizimama Djihad ubwinyagamburiro mu kibuga hagati!
Betis irakira Kyrvybas Kryvi Rih muri Espagne mu Cyumweru gitaha!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda