Musanze: Umuyobozi yasohokanye n’ inshoreke ye , bamufashe akorwa n’ ikimwaro ahita afata umwanzuro wo  kwiyambura ubuzima Imana iramwimana ngo abantu babanze bamukwene

Mu Karere ka Musanze , mu Murenge wa Cyuve , mu Kagari ka Kabeza , haravugwa inkuru ya Mudugudu wagerageje kwiyambura ubuzima ubwo yarafashwe avuye gusambana n’ inshorekeye.

Aya makuru yemenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 .11.2023, nibwo uyu mukuru w’ Umudugudu yatashye atongana n’ umugore we ubwo yari avuye gusambana n’ inshoreke ye.

Amakuru avuga ko uyu  mugabo w’imyaka 57, aho bivugwa ko gutekereza kwiyahura byaturutse ku makimbirane yagiranye n’umugore we, nk’uko bamwe mu baturage babitanzeho amakuru ko ahagana  saa yine n’iminota 50 z’ijoro batonganye  bapfa inshoreke uwo mugabo asanzwe yarinjiye, biba ikibazo aho Mudugudu yasohokanaga n’iyo nshoreke bajya kwiyakira.

Ngo umugore wa Mudugudu, akimara kumenya ko yasohokanye n’iyo nshoreke, byamugoye kubyihanganira atongana n’umugabo we ubwo yari atashye muri iryo joro, Mudugudu yafashe icyemezo cyo kugerageza kwiyahura, Ubwo yari atangiye kwinigisha ishuka abaturage baje kumutesha ndetse bamusaba kurara mu cyumba cye bategeka umuhungu we mukuru kurara amurinze.

Munyaneza Eugène,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, , yemeje iby’aya makuru.Yagize ati Kugeza ubu Mudugudu ari amahoro, yatekereje kwiyahura abaturage barabimenya baratabaza, ariko ntabwo yari yakabikoze, ubu ari iwe mu rugo”, yakomeje agira ati “Byatewe n’amakimbirane yari afitanye n’umugore, ngo hari inshoreke bivugwa ko ari iya Mudugudu ni cyo arimo gupfa n’umugore we. Arahanwa cyane kuko ntabwo ari urugero rwiza ari gutanga mu baturage ayoboye”.Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya begera ubuyobozi bukabafasha guhosha ibibazo baba bafitanye, aho gufata icyemezo cyo kwiyahura cyangwa kugira umwe uvutsa ubuzima mugenzi we.

Related posts

Barimo kwikura mu bice bari barigaruriye!Ese byagenze gute kugira ngo M23 yongeye kwikura mu tundi duce

Barimo gukekwaho ibyaha bine! uko byagenze kugira ngo abayobozi batatu bo mu rwego rushinzwe mine bisange mu yandi maboko

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!