Musanze: Abaturage barasaba ubuyobozi kubakirwa nyuma y’aho inzu batujwemo zibateye impungenge kuko ubuzima bwabo bushobora kuhasigarira

 

Aba baturage amateka agaragaza ko basigajwe inyuma n’amateka batujwe mu mudugudu wa Rwunga akagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze wo mu karere ka Musanze bakaba bavuga ko batewe impungenge n’amazu bubakiwe yabasaziyeho akaba agiye kubagwaho dore ko ngo nta n’ubundi bushobozi bafite bwo kuyisanira cyangwa se kuyiyubakira bundi bushya.

Abaturanyi b’iyi miryango nabo bavuga ko batewe impungenge n’amazu ya bagenzi babo batuyemo kuko ngo Ari nko kuba hanze bakaba babasabira ko amazu yabo yakwitabwaho akaba yasanwa bundi bushya bakaba batabarwa ayo mazu atarabagwaho.

Inkuru mu mashusho

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bivuga ko mu mihigo itaha ku bufatanye n’inzego z’ibanze ngo aba baturage nabo bari ku rutonde rw’abazubakirwa vuba.

Ramuri Jamvier, Umuyobozi w’akarere ka Musanze yagize ati “Dufite abo turi gukorera mu mihigo 87 kuko nziko hariya Kabazungu Hari umwihariko w’abantu bakeneye ubufasha”.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda