Nyuma yigihe Kitari gito kandi kitari kinini uburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo bwibasiwe n’intambara iri guhuza abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za Leta FARDC,abaturage ba leta ya Congo bagiye bumvikana banduranya kubahisi n’abagenzi aho babanje kwikoma leta y’u Rwanda bavugako yaba itera inkunga umutwe wa M23, ariko kumunsi wejo, aba baturage batuye muduce twa Goma bagaragaye batwika ibiro bya MONUSCO ingabo z’umuryango w’abibumbye.
Iyinkuru yabaye igikuba ku isi hose ndetse abantu bose bayumvise babonako aba baturage batuye muri Congo ibyo bakoze bisa nibidasanzwe, ariko aba baturage batangarije ijwi rya America dukesha ayamakuru ko kuba abarwanyi ba M23 barwanya ingabo za Leta ariko nyamara aba bashinzwe kugarura amahoro ntibagire ikintu nakimwe bakora, aba baturage bagaragaje ko kubwabo babona ari ikimenyetso cyuko izingabo za MONUSCO zaba ziri kuruhande rwa M23.
Inkuru ibabaje rero izindutse ivugwa nyuma yiyo myigaragambyo abaturage bakoze, nuko kurubu umuryango w’abibumbye wababajwe cyane n’ibi bikorwa by’abaturage ndetse bakaba babajwe cyane no kuba leta ya Congo ntakintu nakimwe yigeze ivuga kuri iki kibazo harimo no kuba hafatwa abakoze ibyo bikorwa. kurubu hari kuvugwa amakuru atandukanye binakekwako izingabo zishobora gukurwa muri ikigihugu ngo kuberako ibikorwa by’urugomo byabaye ari indengakamere.
Nubwo aba Congoman batangaza ko izi ngabo ntacyo zabamariye, ariko nyamara nizo zagize uruhare muguhashya abarwanyi ba Red Tabara ndetse na ADF ndetse na FDLR. iyimitwe yari yarayogoje agace k’uburasirazuba k’ikigihugu ndetse usibye kuba barakoze ibi, bagiye bagira n’uruhare rukomeye mukurinda abaturage kuba bahohoterwa n’aba barwanyi batandukanye, ariko abaturage bakaba babashinja ko ntakintu nakimwe bari gukora kukibazo cya M23 akaba arinayompamvu abaturage barushijeho kurya Karungu ndetse bikarangira bigaragambije ngo MONUSCO igende.