Muri Bunagana na Rutshuru M23 igiye kwimika abayobozi bashya ndetse bazahabwa ikintu gikomeye kubutegetsi bwabo. soma witonze!

Abarwanyi ba M23 nyuma yo kwigarurira uduce dutandukanye twa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ndetse bakaba banakomeje urugamba rwo kubohoza utundi duce, aba barwanyi batangaje ko bagiye gushyiraho uburyo bushya bwo kuyobora utu duce ngo kubera ko babona abaturage batuye muri tuno duce bamaze kujya kumurongo guhera igihe bigaruriyemo utu duce dutandukanye.

Mukiganiro umuvugizi wa M23 yagiranye na radio Ijwi rya Amerika dukesha ayamakuru, ngo abatuye muduce twigaruriwe n’aba barwanyi ngo bakomeje gushimagiza aba barwanyi ndetse ngo ninacyo kugeza ubu kibaha imbaraga zo kuba bakomeza guhangana no kurwana kugirango barebe ko bakwigarurira n’agace ka Goma. uyumuvugizi kandi yatangaje ko muburyo bwiza bw gukomeza gushyiraho imibereho mishya kubatuye muduce aba barwanyi bamaze kwigarurira ndetse anemeza ko bagiye kubaha ubuyobozi bushya kugirango icengeza matwara ry’aba barwanyi rikomeze kugera kubagenerwa bikorwa.

Ubwo aba barwanyi bari bamaze kwigarurira utu duce, bagaragaje ko bafite gahunda ndetse banakora ibikorwa rusange byinshi birimo no kuba barashyizeho uburyo bwo guhangana n’abaturage bari barigize amabandi ndetse nyuma yuko bashyizeho gereza aba barwanyi bakaza no gushyiraho ibihano bitandukanye. ibi byose byagiye bigaragaza ko aba barwanyi bafite uburyo bwiza bw’imiyoborere ndetse n’abatuye muduce aba barwanyi bamaze kwigarurira bakaba batarahwemye kuba bakwishimira imikorere y’aba barwanyi.

Kimwe mugikomeje gutuma ibi bintu biyoberana, nuko kugeza ubu ntakintu kinini ingabo za leta zitangaza nk’ingamba nshya yo guhangana n’aba barwanyi ahubwo aba barwanyi bakomeza kugenda basatira imijyi minini nk’umujyi wa Goma ndetse n’umujyi wa Bukavu ndetse aba barwanyi ntibahwema kwikomanganga kugatuza bemeza ko bazashirwa bafashe igihugu cyose.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro