Murama-Kayonza:Ntibiyumvisha impamvu bakuwe ku rutonde rw’abemerewe inkunga

Hari bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Muko Umurenge wa Murama ho mu karere ka Kayonza babwiye kglnews.com ko batiyumvisha uburyo bahahwe amahugurwa amezi atatu babwirwa ko bazahabwa inkunga ibafasha kwivana mu bukene, nyuma hagasohoka urutonde ntibisangeho.

Umwe yagize ati:”Twari tumaze kwiga amasomo atandatu ahwanye n’amezi atatu,ubwo twari dushigagaje amezi atatu.Baraje batubwira ko hari inkunga igiye guturuka muri LODA,noneho bakajya batwigisha uburyo bwo kwivana mu bukene,batubwira ko nitumara kwiga aribwo tuzayabona.”

Undi nawe yagize ati:” Twajyaga yo buri ku cyumweru,bakaduha ayo masomo non ho twari tuzi ko nidusoza kwiga bazaduha iyo nkunga n’ubwo batatubwiye umubare wayo.”

Bakomeza bavuga ko batunguwe no kubona urutonde rushya ariko bo ntibisangeho ibyo babona ko kwari ukubatera umwanya.

Ati:”Twagiye kubona hasohotse urutonde rushya noneho twe ntitwisangaho,urumva atari ukudetera umwanya w’ubusa Koko?Ibaze kwiga uzi ko bazaguha inkunga ukumva ngo uvuyemo.”

Undi nawe ati:”Twarabajije tuti se tuzakomeza kwiga?Baratubwira muti oya,aba ni bahabwa inkunga namwe muzahita mukurikiraho.Tukibaza tuti kuki bari babanje kutwigisha nyuma bakadukuramo ubwo si uburiganya!”

Bizimana Claude umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Murama avuga ko ibi biri muri gahunda yo kwigisha abaturage kwivana mu bukene bityo ko n’aba bazagerwaho.

Ati:”Gahunda turimo ni gahunda y’igihugu yo kwikura mu bukene,byonyine kukwigisha nayo ni inkunga.Ibyo turimo kubafasha rero ni amahirwe yari asanzwe ahari,umuntu yaba yarahawe inkunga ukamwigisha kuyikoresha akikura mu bukene,agatera imbere nawe agatangira gukoresha abandi.Iyo gahunda iri mu gihugu hose igomba kumara imyaka ibiri Kandi irakomeje abazaba batabasha kwikura mu bukene bazakomeza kugenda bafashwa bose.”

Abaturage 50 nibo bivugwa ko bari ku rutonde rwa mbere ariko hasohoka urwa kabiri bakibura kandi bari barahuguwe gusa ubuyobozi bw’Umuremge buvuga ko n’abo bazafashwa ngo kuko bose batahugurirwa rimwe.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com I Murama mu karere ka Kayonza.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro