Muhanga:Umukobwa wari ukiri muto yapfuye urupfu rwatunguye benshi kubera ikirombe , abo bakoranaga bavuze agahinda batewe n’ uyu mwari

 

Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Rugendabari, Iradukunda Jackline w’imyaka 20 yapfiriye mu kirombe.

Inkuru mu mashusho

Abaturage bakoranaga muri icyo kirombe cya kompanyi ya MIning co. Ltd bavuga ko ubwo bateguraga aho baca bacukura aribwo iyo mpanuka y’ikirombe yabaye. Umwe muribo yagize ati “ubwo twari turikubaka umuhanda usohoka nibwo twaje kugera ahantu hari amazi ubundi igiti cyari gifashe hejuru kiranyerera kimanukana ubutaka byose bigwira umukobwa twarituri kumwe, twagerageje kumutabara ariko tumugeraho yashizemo umwuka”

Ababyeyi ba nyakwigendera bo basaba iyi kompanyi umwana wabo yakoreraga yagira ubufasha ibaha.
Umuyobozi wa Mining co.ltd Nyabyenda Emmanuel, ubwo iyi nkuru yakorwaga ntiyarahari ntiyashatse kugira icyo abivugaho.

Umuyobozi wa karere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bizimana Eric yavuzeko akarere ka Muhanga kari kuvugana niyi kompanyi kukibazo cy’umuturage wapfiriyemo ati “turakora raporo y’ibisabwa byose ikirombe kiba cyujuje ubundi tuvugane nabanyiracyo turebe ko babyujuje kandi tunarebe ko batanze impozamarira kuri uyu muryango wabuze umukobwa wabo”

Ikirombe Iradukunda yapfiriyemo ntago cyari cyiri gukora ahubwo hubakwaga imiryango yo kwinjiramo kugirango kizongere buhabwa uburenganzira bwo bucukurwa.

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe