Muhanga, Kamonyi: Abaturage baratabaza babangamiwe n’ ingaragu zinywa Igisasu benshi barimo kurira kuko benshi ngo bagiye gupfa imburagihe

Mu karere ka muhanga ,mu murenge wa keza ahitwa ku isantere ya cyanika ndetse na musambira mu karere ka kamonyi haravugwa inzoga yitwa igisasu Aho abayinywa bavuga zimwe mu mpamvu iyo nzoga yiswe iri Zina

Bamwe mu banywa iyi nzoga bo muri utu duce twa Musambira na cyanika bavuga ko impamvu iyi nzoga banywa bayita igisasu ngo rimwe na rimwe barayinywa bagasaragurika ubwenge bukagenda ngo si ugusara bakivayo. Iyi nzoga ngo mu nda iyo bayinyweye bumva ibintu bituragurika.

Bamwe mu bakunda kugura iyi nzoga yitwa igisasu bavuga ko icupa rimwe rigura 400frwa na 500frw ndetse n’abayinyweye bakavuga ko babangamirwa kubera ko biteza umutekano muke muri utwo duce .

Umwe mu bagore banywa iyi nzoga yavuze ko bibangama cyane byumwihariko no kubagore ngo ibatera ubushake cyane bagafata n’abagabo ku ngufi.

Umwe mu bagore yagize ati”Yatumazeho abantu pe, mudukorere ubuvugizi bayikure aha ngaha”.

Benshi mu bagore ubwo baganiraga na Radio 1 ndetse na Tv1 bavuga ko iyo wanyoye igisasu wumva ushatse gukora imibonanompuzabitsina ngo kuburyo imyenda (ingutiya) bagenda banazikoreye ku mutwe ibyo abasore baho bise ngo abagore bafata kungufu abagabo.

Abaturage bo muri utu duce baratabaza bavuga ko igisasu kibamazeho abantu cyane cyane abagore.

Abacuruzi bacururiza muri iyi santere bavuga ko ntaruganda ruhari rukora iyi nzoga ahubwo umucuruzi yishakira uburyo ayenga bivugwa ko bayikora bifashije umunyu ,isukari imineke,amasaka bagashyiramo n’imisemburo itandukanye ndetse n’amatafari ibi bibatera no kubyimba amatama kubazinyoye bakagirango ni ukubyibuha kandi ari uburwayi baterwa n’igisasu.

Ubwo abanyamakuru bakoraga iyi nkuru bagerageje kuvugisha ubuyobozi ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo ntibwabasha kuboneka.

Umunyamakuru yagize ati”twanagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga na Kamonyi izi santre ziherereyemo ntibagira icyo babivugaho.

Src: Tv1&Radio1

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.