Mugahinda Kenshi,Perezida wa Rayon Sport yatangaje igisubizo kukibazo ikipe ifite asaba abafana ikintu gikomeye!

Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwagaragaje ko iyikipe isanzwe irwanira ishyaka ryayo irimo ikibazo gikomeye ndetse icyo kibazo akaba ari nacyo gikomeje gutera agahinda abakunzi b’iyikipe.

Nubwo atari ibintu bikunze kubaho ko ikipe ya Rayon Sport imara imyaka irenga ibiri idaha ibyishimo abakunzi bayo,ariko ikipe ya Rayon Sport yo muri iyiminsi ikaba ikomeje gukora ibisa namakosa ndetse bigakomze gushengura imitima y’abayikunda.

Ubwo yaganiraga na Kigali News, umuyobozi wa Rayon Sport yatangaje ko kubwe bitamushimishije nagato ndetse kubwe aba abona biterwa nuko kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 byatumye iyikipe igura abakinnyi bari bahwanye n’ubushobozi bwayo ndetse kubwe akaba yumva abafana batakabaye baba bazwa n’umusaruro muke uri kuranga iyikipe muminsi yanyuma ya championa kuko babizi aho byapfiriye.

Uyumugabo uzwiho ubuhanga bwinshi yageze mu ikipe ya Rayon Sport asimbuye Bwana Sadate munyakazi waje kweguza n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere bisabwe n’abafana ba Rayon Sport kuko babonaga ko aho kubaka ikipe ahubwo ari kuryanisha abakunzi bayo.

Kimwe mubyagoye umuyobozi wa Rayon Sport uriho ubu, harimo no kunga abafana cyane ko uwo yasimbuye yari yarabashwanishije ndetse uyumugabo uzwiho kuvuga make agakora cyane atangaza ko umwaka utaha iyikipe izagaruka kumurongo yahozeho wo guha abayikunda ibyishimo.

Perezida wa Rayon Sport kandi yashimangiye ko hari abakinnyi benshi bamaze kugurwa ariko avugako igihe cyo kubatangaza kitari cyagera ndetse avugako hari abandi bari mubiganiro anemezako kubwe abona bizagenda neza. yanze kwikubira ijambo maze atangariza abakunzi ba Rayon Sport ko uwumva ababajwe n’umusaruro mubi iyikipe ifite nkuko na perezida ubwe bimubabaje, ngo akwiriye kwibuka kugoboka ikipe atanga umusanzu kandi akanda *702# maze akagira uruhare mugutegura ibyishimo by’umwaka utaha.

Nubwo iyikipe ya Rayon Sport yaraye irushijeho kubabaza abakunzi bayo ubwo yatsindaga ibitego 2 ariko Marine ikaza kubyishyura ndetse ikanayitsinda igitego cya3 byahise biba andi mateka mashya ikipe ya Marine ikoze nyuma yuko hari hashize imyaka igera kumyaka umunani yose itazi insinzi imbere ya Rayon Sport.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda