Mugahinda Kenshi Manishimwe Djabel Captain wa APR FC Aratabaza. Ese byaba byamugendekeye gute? Soma inkuru irambuye!

Manishimwe Djabel umukinnyi uyobora abandi mu ikipe ya APR FC ari muri ba Rutahizamu bajyaga bafasha iyikipe y’ingabo APR FC mugutaha izamu no gutsinda ndetse no kuyobora abandi mukibuga cyane ko mugihe cyose amaze muri ikipe yari muba Cptain ba3 kugeza ubwo muri uyumwaka w’imikino yaje no kuba Captaine wambere nyuma yuko uwari Cptain Jacque tuyisenge byanze ndetse iyikipe ikareka kujya imukoresha.

Mukiganiro kirekire uyumusore yagiranye numwe munshuti ze zahafi, yumvikanye avugana agahinda gakomeye atabaza abamuzi nabatamuzi. wakwibaza uti se uyumusore yaba yabaye iki bimutera kuba yatabaza? ubwo umwaka iyikipe yariri mugukina imikino yanyuma ya Championa, uyumusore yagiye agaragara kuntebe y’abasimbura ntagirirwe icyizere cyo kuba yabanza mukibuga ndetse yanajyamo ukabona ko urwego rwe ruri hasi cyane bikomeye arinabyo byagiye bituma umutoza Adil ataramukoresheje cyane cyane mumikino isoza ya Championa.

Igiteye impungenge uyumukinnyi rero nuko kugeza ubu agerageza gukora imyitozo kuburyo bwose ariko akaba yarikanze cyane ubwo inkuru ivugako ikipe ya APR FC yaba yaramaze kugura umuhungu witwa Mbonyumwami wakinaga muri Espoir Fc akaba ari umukinnyi bakina bimwe ndetse kumwanya umwe. ibi byatumye uyumusore atekereza ko ikipe ya APR FC yaba igiye kumushyira kuruhande nkuko yahashyize Jacque Tuyisenge ndetse bikaza kurangira atagize icyo amarira ikipe ya APR FC Mugihe ariwe mukinnyi wahembwaga amafranga menshi muri iyikipe nyamara akaba yarayitsindiye ibitego bitagera no kuri 5 mumyaka yose yamaze muri iyikipe.

Wakwibaza uti none uyumusore yaba ari gusaba iki kubamukunda? uyumusore mu ijwi ririmo agahinda, yasabye uyubaganiraga kumuha inkunga y’amasengesho maze nyagasani akaba yamufasha akagaruka mubihe bye maze akaba atabura umwanya muri iyikipe abereye Captain ndetse akaba anasaba abantu bose ko bamuzirikana mu isengesho kugirango adasubira inyuma cyane ko abakinnyi bagiye no kujya mukiruhuko.

Nikenshi byagiye byibazwa nabatandukanye, impamvu ikipe ya APR FC igura abakinnyi bari kurwego rwo hejuru ariko nyamara bayigeramo ugasanga basubiye hasi. ibi byose iyo ubihuje n’umusaruro usanga abantu benshi bakomeza kwibaza ibanga iyikipe yaba ikoresha kugirango ihore itsinda kandi nyamara iri mumakipe bigaragara ko ifite abakinnyi basanzwe. abasenga rero mwibuke Manishimwe djabel murwego rwo kumufasha nkuko yatabaje asaba amasengesho.

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]