“Mu Rwanda nta rutahizamu navuga wangoye”! Ntwari Fiacre wahishuye ibihe byiza yagize muri Shampiyona y’u Rwanda n’abakinnyi 2 bamuhaga umutekano

Fiacre avuga ko gutwara Igikombe cy'Amahoro na Super Coupe muri AS Kigali, ari byo bihe byamunejeje kurenza ibindi

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi n’Ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre yahishuye ko mu gihe yamaze akina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, nta rutahizamu wamuteye ubwoba; ahamya ko iyo yabaga ari mu kibuga hamwe na rutahizamu w’Umurundi, Shaban Hussein Tshabalala na Niyonzima Haruna, yabaga yizeye ko amanota atatu aza kuboneka.

Ni ibikubiye mu kiganiro Ntwari yagiranye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA [TV] mu murwa mukuru, Abidjan wa Côte d’Ivoire aho Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi izakinira n’Ibitarangwe [Les guépards] bya Bénin tariki 11 Ukwakira 2024.

Muri iki kiganiro yagiranye n’Ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru mu Ikipe y’Igihugu na FERWAFA, Mutuyimana Olivier Maurice yatangiye ahishura ibihe byiza yagiriye mu Ikipe ya AS Kigali yamumurikiye andi makipe, aho Igikombe cy’Amahoro begukanye muri 2022 batsinze APR FC Igitego 1-0 cya Kalisa Rachid kiri mu biza ku isonga.

Ati “Ibihe navuga ko nishimiye cyane nkiri muri AS Kigali, ni igihe ntwarana na yo ibikombe bibiri: Igikombe cy’Amahoro na SuperCoupe; ni byo bihe navuga rwose byanshimishije ngikina mu Rwanda.”

Uyu munyezamu w’imyaka 25 y’amavuko kandi yahishuye ko nta mutahizamu wamuteye ubwoba, mbere gato yo kugaragaza abakinnyi babiri yakinanye na bo bakamuzamurira icyizere cy’uko intsinzi iboneka uko byagenda kose.

“Mu Rwanda nta rutahizamu navuga wanteye ubwoba, ariko nk’abakinnyi navuga bampaga icyizere ngikina muri A[ssociation] S[portive] de Kigali, navuga nka [Shaban Hussein] Tshabalala kuko na we yabaga ari tayari cyane na Niyonzima Haruna. Aba rwose iyo nababonaga nkabona bariteguye nahitaga mvuga nti ‘Ndariye kabisa’.”

Uyu mukinnyi wakuriye mu irerero rya APR FC aranayikinira, imutiza muri Marine FC, aho yavuye yerekeza muri AS Kigali mbere yo kujya gukina hanze y’u Rwanda, afatwa nk’umwe mu bakinnyi bagize urugendo rwiza mu mupira w’amaguru. Amaze gukina imikino 29 muri TS Galaxy yo muri Afurika, akabasha kumara 12 atinjijwe igitego Kaizer Chiefs yahise imubenguka imusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.

Tariki ya 11 Ukwakira 2024 u Rwanda ruzesurana Bénin bakinire muri Côte d’Ivoire, tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Bénin muri Stade Nationale Amahoro. Ni mu itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Fiacre avuga ko gutwara Igikombe cy’Amahoro na Super Coupe muri AS Kigali, ari byo bihe byamunejeje kurenza ibindi
Niyonzima Haruna, ni umwe mu bakinnyi Ntwari yakinanye na bo bakamuha icyizere cyo gutsinda
AS Kigali ni yo yamuritse Ntwari yerekeza hanze y’u Rwanda

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe