Mu rugo rw’ umupasiteri bahasanze abantu 4 bapfuye n’ abandi 15 benda gushiramo umwuka kubera kubizeza ikintu gitangaje

Mu rugo rw’Umupasiteri wo mu mujyi wa Malindi muri Kenya, hatahuwe abantu bane bapfuye, n’abandi 15 bendaga kwitaba Imana, bishwe n’inzara kubera kwiyiriza, aho bari barizejwe n’uyu mukozi w’Imana ko kutarya no kutanywa ari yo nzira yabageza kwa Yezu, Aba bantu 15 basanze benda gupfira kwa Pasiteri witwa Paul Makenzi w’Itorero ryitwa Good News International Church, bahise bajyanwa mu Bitaro kugira ngo bitabweho kuko bari barembye bikomeye.

Ubuyobozi bwa Polisi yo muri aka gace ko muri Kenya, buvuga ko abakora iperereza bakiriye amakuru ko hari abantu babarirwa muri mirongo bishwe n’inzara kwa Pasiteri, aho bari mu masengesho, akabasaba kutagira icyo barya cyangwa banywa, abizeza ko kuzabonana na Yesu.

Ni bwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Polisi yihutiye kuhagera isanga abakristu bakomeye mu idini 15 benda kwicwa n’inzara, ndetse n’abandi bane bapfuye.

Uyu mukozi w’Imana witwa Paul Makenzi, yahise atabwa muri yombi ndetse no mu kwezi gushize akaba yari yatawe muri yombi akurikiranyweho urupfu rw’abana babiri b’ababyeyi basanzwe ari abayoboke b’iri torero, yarekuwe nyuma yo kugirwa umwere ariko akomeza gukurikiranwa ari hanze, ubu akaba yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibi bikorwa bigize ibyaha birimo ziriya mpfu z’abantu bane babonetse ku wa Gatanu.

Imirambo y’abo bantu yahise ijyanwa mu buruhukiro i Mulindi, mu gihe abatuye muri aka gace gatuyemo uyu mupasiteri, basaba ko iri torero ridasanzwe ry’imyemerere y’imbaraga zihariye, ryafungwa.

Polisi kandi yari yakiriye amakuru ko mu isambu y’uyu mupasiteri hashobora kuba hari irimbi ashyiranguramo abantu rwihishwa, ariko iperereza ry’ibanze ntaryo ryabonye.

Related posts

Ibintu bikomeje kugorana! Umunwa ku wundi umupadiri wakoze ubukwe mu bwihisho yahagaritse

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi