Mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umukobwa ushinja nyina kumutwara umugabo we none ubu barimo kubana mu nzu byeruye.
Ni umukobwa witwa Uwimaniduhaye Rebecca utuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba wafashe nyina umubyara ari kumwe n’ umugabo we.
Bijya gutangira ngo byaturutse ubwo uyu mukobwa witwa Uwimaniduhaye yari arwaye ,noneho nyina w’ imyaka 42 aza kumurwariza iwe mu rugo. Niho umugabo we yatangiye kugirana umubano na nyina kuko baje no gucura umugambi wo kohereza Uwimaniduhaye iwabo bamubwira ko ari bwo azitabwaho neza.
Ngo nyina w’ uwo mukobwa yatangiye kujya ajya kwirebera wa mukwe we , bagatindana ubundi akavuga ko yari mu masengesho.
Gusa ngo byigeze guhwihwiswa n’ abaturanyi b’ uyu muryango babwira umukobwa ko nyina umubyara amuca inyuma ku mugabo we ,umukobwa nta byiteho kuko nta gihamya yabaga afite ahubwo akavuga ko ari ibihuha.
Ngezahumuremyi Théonetse , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Byumba , yabwiye itangazamakuru ko ayo makuru nawe ari ubwa Mbere ayumvise gusa ko kigiye gukurikiranwa.
Mu muco Nyarwanda kirazira!
Abaturanyi b’ izo ngo nabo batunguwe no kumva uyu mubyeyi yaratwaye umugabo w’ umwana we bakavuga ko yakoze amahano akomeye ndetse ko mu muco Nyarwanda kizira ko umukwe na Nyirabukwe bagirana umubano nk’ abashakanye.
Amakuru avuga ko Uwimaniduhaye n’ umugabo we bari bafitanye umwana umwe ariko bivugwa ko uwo mugabo yari afite abandi bana ku ruhande yabyaranye n’ abandi bagore. Aba bombi bari barashakanye mu buryo bwemewe n’ amategeko n’ uwo mugabo babanaga.