Mu mpanuka ikomeye abarimo umushoferi bitabye Imana abandi barakomereka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ahagana saa kumi nimwe za mu gitondo nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’impanuka ikomeye cyane aho yakozwe n’imodoka itwara abagenzi ya Jaguar yavaga mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Uganda.

Inkuru mu mashusho

Amakuru dukesha Polisi ya Uganda avuga ko iyo modoka ubwo yari igeze aho bita I kajumiro yarenze umuhamda bigatuma abantu bagera kuri batatu bahita bitaba Imana barimo n’umushoferi witwa David Asiimwe w’umugande ni mu gihe kandi abagenzi bagera ku munani bakomeretse.

Polisi ya Uganda kandi ikaba yatangaje ko abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga  ku buryo bwihuse mu kigo nderabuzima cya Maddu III kugira ngo bitabweho.

Nyuma y’iyi mpakuka kandi Polisi ya Uganda ikaba yahise ijyana iyi modoka kuri sitasiyo yayo ya Kanoni kugira ngo igenzurwe mu gihe kandi hagikomeje iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi mpanuka yahitanye ubuzima bwabagera kuri batatu.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro