Mu marira menshi Kazungu yatakambiye urukiko.

Kazungu Denis yemeye ibyaha byose aregwa ubwo umucamanza yari atangiye iburanisha mu rubanza rwe. Uyu mugabo yasubije inteko iburanisha ati “Ndabyemera”.

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, hatangiye iburanisha mu mizi ry’urubanza rwa Kazungu ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gusambanya ku gahato n’iyicarubuzo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho ibyaha 10 yakoze mu bihe bitandukanye kuko amakuru yatangiye kumenyekana mu 2022.

Bwagaragaje ko abo yicaga, yabashukishaga amayeri ko agiye kubaha akazi. Abo yagezaga iwe, yabateraga ubwoba, akababwira ko agiye kubica, ko azica n’imiryango yabo nibatamuha ibyo abasabye.

Ni nabyo byatumaga bamwe bamuha amafaranga abandi bakamwandikira ko bamugurishije ibyo batunze mu nzu zabo n’ibibanza.

Bwagaraje ko ibyo bitagarukiye aho ahubwo yamaraga kubona ibyo ashaka ntibimubuze kubica.

Ni urubanza rwitabiriwe n’ abanyamakuru benshi n’abantu baje gukurikirana urubanza. Ukinjira mu rukiko abapolisi babanzaga kugusaka.

Kazungu yaje yambaye umwambaro uranga imfungwa, akaba yunganiwe na Me Murangwa Faustin.

Kazungu Dennis ntiyavuze byinshi, yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ntacyo arenzaho.

Kazungu Dennis ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gusambanya ku gahato n’iyicarubozo yasabiwe gufungwa burundu n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw ,umwunganira mu mategeko asaba ko ahabwa igihano gito.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kigali

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro