Mu karere ka Nyanza imodoka ya vice mayor yatwaye ubuzima bw’ umuturage

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru iteye agahinda naho impanuka yahitanye  umumotari wagonze imodoka ya Vice Mayor nk’ uko Polisi ikorera mu Ntara Y’ Amajyepfo yabitangeje.

Amakuru avuga ko Imodoka ya Vice Mayor Economic w’akarere ka Huye,polisi ivuga ko nyakwigendera yarafite umuvuduko mwinshi arayigonga

Byabereye mu mudugudu wa Nyanza, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ahagana i saa cyenda z’igicamunsi, Polisi ikorera mu ntara y’Amajyepfo ivuga ko imodoka yagonganye na moto, aho moto iri mu bwoko bwa Victor ifite ibirango BD680N itwawe na Buzimana Theoneste wavaga ku Bigega yerekeza muri gare ya Nyanza.

Amakuru avuga ko utwaye moto yagonganye n’imodoka iri mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite ibirango RAD606W itwawe n’umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre we yavaga mu muhanda wa gare ya Nyanza yerekeza ku Bigega.

Uwari utwaye moto yahise apfa. UMUSEKE dukesha ino nkuru  wageze ahabereye iyi mpanuka usanga abaturage mu muhanda, Polisi, inzego bwite za leta harimo n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme.Ababonye iyo mpanuka bavuze uko byagenze. Umwe yagize ati Impanuka ibaye mu bintu bitunguranye, gusa umumotari yirukankaga cyane kuko yagiye gukata biramunanira ahita akubita imodoka y’umushoferi birangira yinjiye mu ipine y’imodoka.”Undi nawe yagize ati “Umumotari imodoka yari yayirenze ariko ku bw’ibyago birangira agiye mu ipine.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko impanuka yatewe n’umumotari wari ufite umuvuduko mwinshi.Yagize ati Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, uwari utwaye imodoka arahari kuko ikosa ryakozwe n’umumotari, uw’imodoka we nta ruhare yabigizemo we ari hanze gusa umugenzi wari utwawe n’umumotari we yakomeretse byoroheje.”

Amakuru ahari ni uko nyakwigendera yavukaga mu murenge wa Muyira w’akarere ka Nyanza, naho nyiri imodoka ni umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Andre Kamana, Polisi ivuga ko uyu muyobozi nta kosa afite.

Related posts

Uko Emelyne n’ itsinda ry’ abantu 8 bisanze mu maboko ya RIB

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.