Mu Karere ka Kamonyi  habonywe isanduku yuzuyeho ibyondo inyuma, ariko imbere yuzuye Amasasu.

Mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru yatunguye benshi nyuma y’ uko habonywe isanduku yuzuyeho ibyondo inyuma, ariko imbere yuzuye Amasasu agera mu ijana(100).

Iyi sanduku yuzuyeho amasasu yabonywe ahagana ku i saa tanu n’ iminota 20 yo kuri  uyu wa 04 Gicurasi 2024 mu Mudugudu wa Rugogwe ,Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda ho muri Kariya Karere twavuze haruguru.

Inzego z’ umutekano zirimo iza Gisirikare-RDF zahise zitabazwa bwangu zitwara iyo sanduku n’amasasu yari mo.

Amakuru avuga ko  abaturage bo  muri uyu Mudugudu bageze ahabonywe iyi Sanduku yuzuye amasasu, bavuga ko yabonywe ubwo umukingo w’inyuma y’urugo rw’Umuturage (umugabo w’imyaka 36, tutavuze amazina), ahaherera ku gikoni waridukaga kubera imvura nyinshi, muri uko kuriduka k’umukingo hamanukamo igisanduku cyuzuye amasasu 100.

Iki gisanduku ki kiboneka, abakibonye bihutiye gutanga amakuru ku nzego z’ibanze zibegereye( kwa Mudugudu) nawe ahita yihutira kubibwira abamukuriye. Hahise haza inzego z’umutekano zirimo iza Gisirikare-RDF, batwara iki gisanduku n’amasasu yari akirimo.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi,  yavuze ko iki gisanduku kirimo amasasu koko cyabonywe. Avuga ko ari umukingo watengutse hamanuka igisanduku cyabonywemo amasasu.

Nta byinshi Meya yatangaje kuri iki gisanduku cyarimo amasasu cyane ko nkuko yabibwiye Umunyamakuru, ikibazo nk’iki ni ik’inzego z’Umutekano, ari nazo zitabajwe zigatwara icyo gisanduku n’amasasu yari akirimo.Ntabwo turamenya niba aya masasu yabonywe ari aya gihe ki? cyangwa se yarageze aho yabonywe gute?. Turacyakurikirana….

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro