Minisitiri Kabanda uyobora igisirikare cya Congo yanenzwe n’ Abadepite kubera yananiwe guhashya umutwe wa M23.

Ubwo bari mu nama na Girbert Kabanda Minisitiri w’ Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ejo ku wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2022 , mu murwa Mukuru wa Kinshasa yari igamije gusuzuma no kwiga ku bibazo by’ umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru , Adadepite bahagarariye agace ka Beni , Butembo na Lubero banenze ndetse banagaya uburyo Igisirikare cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC gikomeje kunanirwa guhashya umutwe wa M23 umaze ukwezi kose wari garuriye agace ka Bunagana.

Aba badepite kandi babwiye Minisitiri w’ ingabo za FARDC ko batewe impungenge no kubona Ingabo zabo zikomeza gutakaza uduce zagenzuraga tukagwa mu maboko y’ umutwe wa M23 bahanganye mu gihe bo babona ko FARDC ifite intwaro zose zishobora gutsinda umutwe wa M23 mu buryo bwihuse.

Baribaza M23 ikomeje kunanirana ahubwo FARDC ikaba iri kugenda iva mu duce yagenzuraga.

Ntabwo ari M23 gusa bakomejeho kuko banagaragarije Minisitiri w’ Ingabo amakenga y’ uburyo FARDC yananiwe kwirukana umutwe wa ADF umaze igihe wica , ushimuta ndetse unasahura imitungo y’ abaturage mu gace ka Beni n’ ahandi.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe