Rutahizamu w’Ibihe byose akaba na kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo nyuma yo kuzuza ibitego 130 mu Ikipe y’Igihugu yatangaje ko agomba kuryoherwa n’ibihe bye bya nyuma nk’uko yari ameze ku myaka 20 kuko nta gihe kinini asigaje akina umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.
Yabitangaje ubwo yari amaze gufasha ikipe ye kunyagira Ireland ibitego 3-0 birimo ibye bibiri kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Kamena 2024.
Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo imikino y’Igikombe cy’u Burayi “Euro” itangire, amakipe azitabiri akomeje gukina imikino ya gishuti, bikaba no muri iyo myiteguro Cristiano Ronaldo na Portugal bakinnyemo na Ireland.
Umukino warangiye Portugal Ireland itsinze ibitego 3-0 bya João Félix ku munota wa 18, Cristiano Ronaldo atsinda igitego cyiza cyane amaze gucenga myugariro ku munota 50 ndetse no kuwa 60 arabongera biba ibitego 2 bye wenyine, ahita yuzuza ibitego 130 atsindiye ikipe y’Igihugu.
Nyuma y’uyu mukino yavuze ko nta gihe kinini asigaje akina umupira w’amaguru; ibintu yemeza ko agomba kuryoherwa na byo kuko ari inzozi kuba uyu mugabo w’imyaka 39 agikina.
Ati “Nta myaka myinshi nsigaje mu mupira w’amaguru, rero ngomba kuryoherwa na wo mu bihe ndimo. Ndi mu rukundo n’umupira w’amaguru, buri mukino kuri nge uba wihariye! Ibaze noneho kuba muri “Euros” hamwe na Portugal, ni inzozi zisa n’izo nari mfite ku myaka 20!”
Cristiano Ronaldo Dos Santos Aveiro yujuje ibitego 130 mu ikipe y’Igihugu, aho arusha Umunya-Iran, Daei ibitego 21, akarusha mukeba we Umunya-Argentina, Lionel Messi ibitego 24.
Uyu rutahizamu wa Al Nassr yo muri Arabie Saoudite kandi, yahise yuzuza ibitego 895 kuva yatangira gukina nk’uwabigize umwuga. Arabura ibitego bitanu [5] byonyine akuzuza ibitego 900, icyiciro cy’ibitego bitaragerwaho n’undi uwo ari we wese dore ko ari na we FIFA yemeza nk’uwatsinze ibitego byinshi mu mateka ya ruhago.