Menya ibintu bituma abashakanye bacana inyuma, inkuru irambuye

Ku bantu bamwe na bamwe bakundana bakunze gucana inyuma cyangwa kubabana bamaze gushyingiranwa. Gusa iki ni ikibazo kigira ingaruka mbi ku bagore no ku bagabo kuko ntabwo kirobanura.

Abantu benshi bagiye batanga ibisobamuro byinshi ku mpamvu zituma abantu bacana inyuma birimo nk’ ubujiji, ibigeragezo , imico y’ umuntu ku giti cye n’ ibindi ariko ukuri ni uko ari ingeso mbi ndetse ari n’ ubwana.

Icyemezo cyo kwinjira mu rukundo hari abagifata batitaye kubanza kureba niba biteguye , hari n’ ababikora kuko babonye inshuti zabo zabikoze cyangwa bakishora mu rukundo kuko bumva ko ari uburyo bworoshye bwo kuzabona uko binezeza mu mibonano mpuzabitsina.

Nyamara abantu bakwiye kumenya ko igihe cyose ugiye ku rugamba utiteguye kandi ushaka gutsiinda uba ufite ibyago byinshi byo gutsindwa ndetse ukaba wanagwa ku rugamba.

Urukundo cyangwa urushako ni nk’ ikibuga kiberaho urugamba uba ugomba kurujyamo witeguye kandi ufite intego yo kugera ku intsinzi kuko ari byo byonyine bizagufasha kurugumamo kandi rukaramba.

Impamvu urukundo cyangwa urushako rugereranwa nurugamba ni uko uzasanga akenshi umuntu ahura na byinshi bigamije kumuhindura cyangwa imyitwarire y’ umwe muri bo ica undi intege ariko kuko uba waragiyemo wiyemeje kugera ku ntego ukabona ibigamije kuyikuvanamo uhangana n’ ibyo bigusha ngo ubashe gukomeza amahoro

Bisaba ko ugira imyumvire ko umukunzi wawe afite buri kimwe wifuza bikagufasha kubinyuramo byose. Ubundi iki nicyo kiranga urukundo rw’ ukuri rw’ umuntu mukuru. Iyo utangiye kumva ko hari ibyo adafite cyangwa hari ibitakunyuze muri byo ni ho uzatangira kumuca inyuma.

Abantu benshi rero bahura n’ ikibazo cyo kwihanganira kwakira no kunyurwa n’ ibyo babona ku bakunzi babo bakabaca inyuma kubera irari ryo kunanirwa kwihanganira ibihari cyangwa kuko umukunzi atari ari hafi mu gihe runaka ukabikora wibwira ko ntaburyo na bumwe ashobora kubimenyamo.

Hari abantu batajya baca inyuma abakunzi babo. Utekereza ko babiterwa n’ iki? Utekereza ko baba bafite itandukaniro n’ abahemuka? Oya. Ni uko baba barafashe icyemezo kandi bakaba abantu bakuze mu mutwe bakamenya kugihagararaho.

Ibi rero ni byo bifatwa nk’ ubwana aho usanga umuntu adashobora gufata icyemezo ngo agihagarareho cyangwa umwanzuro yafashe awushyire mu bikorwa agahora ahuzagurika.

Bisaba kwitwara nk’ umuntu mukuru kugira ngo umuntu arinde isezerano rye. Kuba mu rukundo si ibigoye cyangwa kuba umwizerwa kuko abantu ubundi nibo bahitamo abo bagomba kuba bo.

Source: Elcrema

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro