Menya akamaro ko kurya ibihumyo mu mubiri wacu.

Ibihumyo ni ibyo kurya by’ingenzi kandi byuzuyemo intungamubiri nyinshi, kubirya kenshi bishobora gufasha ubuzima bwawe guhora bumeze neza.Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe umumaro w’ibihumyo mu mubiri wacu:

1.Bifasha kurinda indwara yo kubura amaraso (anemia):Ibihumyo ni isoko nziza y’ubutare (fer/iron). Umubiri ubasha kwinjiza ubutare bwose bubonekamo ku kigero cya 90%. Ibi bifasha gutuma ubaho neza, ukagira insoro zitukura z’amaraso nyinshi (red blood cells) bityo umubiri ukabasha gukora imirimo itandukanye neza.

2.Gukomeza amagufa:Ibihumyo bikungahaye cyane kuri calcium, y’ingenzi cyane mu ikora n’ikomera ry’amagufa. Kurya ibihumyo kenshi bigufasha guhora ufite calcium ihagije mu mubiri, bikakurinda indwara zo kuvunguka kw’amagufa no korohera cyane (ostheoporosis).
Gusukura umubiri

3.Ibihumyo byuzuyemo ibisukura umubiri (antioxidants) bihagije cyane:Iyo umubiri wuzuyemo imyanda izwi nka “free radicals” ituruka ku turemangingo tuba twangiritse, ntubashe kubona ibisukura umubiri bihagije (antioxidants), niho indwara nka cancer, izibasira umutima, Alzheimer n’izindi zikomeye zihita zizira.

4.Kongera ubudahangarwa: Ibinyabutabire bibonekamo (alpha na beta glucan) bigira uruhare rukomeye mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Mu bushakashatsi bwakozwe, kurya ibihumyo kenshi; byibuze inshuro 1 cg 2 mu cyumweru bifasha kongera cyane ubudahangarwa.

5.Kongera vitamini D: Ubusanzwe vitamin D ntijya iboneka mu bihingwa. Ibihumyo byihariye uyu mwihariko wo kugira iyi vitamini. Kimwe n’abantu, iyo bihuye n’izuba nabyo bibasha gukora vitamini D, ituruka ku mirasire. Ibinyabutabire bya sterol iyo bihuye n’imirasire y’izuba bihinduka ergosterol, ariyo ihinduka vitamin D.

6.Kurinda kanseri y’ibere na prostate:Kurya ibihumyo kenshi bigira uruhare runini mu kurinda kanseri y’amabere n’iya prostate. Dusangamo ibinyabutabire bya beta-glucans ndetse na linoleic acid, byombi byifitemo ubushobozi bwo kurinda no kurwanya kanseri.Linoleic acid ifite ubushobozi bwo kurwanya ingaruka mbi z’umusemburo wa estrogen iri hejuru. Kugira estrogen iri hejuru ni imwe mu mpamvu nyamukuru ya kanseri y’ibere cyane ku bagore bageze mu kigero cyo gucura (menopause).Beta-glucans ku rundi ruhande, irinda gukura k’uturemangingo dushobora gutera kanseri ya prostate.

Inkomoko: www.Healthline.com

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.