Mbere y’ umukino wa APR na Rayon Sport Umwe mubakomeye ba APR arapfuye

Inkuru ibabaje mbere y’uko APR FC yesurana na Rayon Sports kuri iki cyumweru n’uko umwe mu Bakunzi ba APR FC yitabye Imana.

Inkuru mu mashusho

 

Umukunzi wa APR FC ukomeye akaba n’umukunzi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mike Feller ukomoka mu gihugu cy’Ubudage yitabye Imana nyuma yaho yaramaze iminsi arwaye. Iyi nkuru ya kababaro yamenyekanye mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira.

Mike Feller wari nyiri (La Galette ) bajyaga bamuhamagara La Galette, uyu Mugabo yazize kanseri yo mu muhogo yaramaze iminsi yivuza. Mike Feller wari umukunzi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi na APR FC yagiye aherekeza aya makipe ku mikino itandukanye yabaga yagiye gukinira hanze y’u Rwanda.

Abakunzi ba ruhago nyarwanda batangiye gusaba ko mbere y’umukino wa APR FC na Rayon Sports hazafatwa umunota wo kwibuka Mike Feller wakunda umupira cyane.

Related posts

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?

Amagaju FC yatumbagije ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Rayon Sports

Umukinnyi wa Rayon Sports ukunzwe cyane n’ abakunzi b’ iyi kipe yavuze abakinnyi bamurusha