Mbega agahinda, “ Ndi igisimba cy’irabura kandi IQ (Ubwenge ngano) yanjye iri hasi”. Ivanguramoko rikomeje gukorerwa kuri Africa (Malawi).

Umugabo w’umushinwa w’ivanguramoko witwa Lu Ke yemeye ko yafashe amashusho aho abana ba Malawi basabwe kuririmba bati: “ Ndi igisimba cy’irabura kandi IQ (Ubwenge ngano) yanjye iri hasi”

Iperereza ryakozwe na BBC ryagaragaje Lu Ke nk’umuntu uri inyuma ya videwo yateje umujinya ku isi mu 2020 ubwo yatangazwaga ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa.

Muri iyo videwo, abana bishimye bambaye amashati ahuye basabwa kuririmba interuro mu gishinwa numugabo uri hanze ya kamera. Imvugo abana baririmba ngo “Ndi igisimba cyirabura kandi IQ (ubwenge ngano) yanjye iri hasi.”

Amavidewo nkaya akorwa nabashinwa muri Afrika kandi akagurishwa kubashinwa bagenzi babo kurubuga rusange. Abanyamakuru ba BBC Africa bakoresheje izindi videwo zirimo abana bamwe basanga amwe mu mashusho yarasiwe ahitwa Njewa, ikigo cy’ubucuruzi ku birometero bike uvuye mu murwa mukuru Lilongwe.

Basanze Lu Ke witwa Susu (nyirarume), yishyura abana igice cyamadorari kumunsi kugirango bakore mumashusho ye aho yatumaga abana baririmba, babyina cyangwa baririmba mugishinwa.

Abanyamakuru bagiye kandi mu Mudugudu wa Kamwendo muri Mchinji aho umushinwa yamaze imyaka myinshi akora amashusho y’abana. Umwana w’imyaka itandatu witwa Bright yabwiye BBC ko Lu Ke yakoresheje urugomo ahatira abana kuvuga interuro ashaka. Bright yagize ati: “Yakundaga kudukubita cyangwa kudukubita inkoni igihe twabaga hari icyo twakoze.”

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro