Madjaliwa afite umupfumu umubuza gukina ngo atavunika! Perezida wa Rayon Sports

 

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yavuze ko umukinnyi w’Umurundi,Aruna Moussa Madjaliwa afite umupfumu umubuza gukina kugira ngo atavunika.

Ibi yabigarutseho ku munsi wejo kuwa Kane tariki ya 2 Mutarama 2024 ubwo yaganiraga n’itsinda ry’abana rizwi nka Dream Unity.

Ubwo abafana bari babajije Twagirayezu Thaddée niba Madjaliwa akiri umukinnyi wa Rayon Sports,yavuze ko bari mu nzira zo gutandukana. Yavuze ko uyu mukinnyi yagiye agorana akanga gukina mu bihe bitandukanye ndetse ko bishoboka ko yaguzwe afite imvune bityo akaba ariyo mpamvu ajya yanga gukina kugira ngo atavunika.

Perezida wa Rayon Sports kandi yavuze ko uyu mukinnyi ashobora kuba anafite umupfumu umubuza gukina.

Yagize ati ” “Madjaliwa afite umupfumu umubuza gukina ngo atavunika, tujya i Musanze niko byagenze.”

Aruna Moussa Madjaliwa yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2024 avuye muri Bumamuru FC y’iwabo mu Burund

Related posts

Umukunzi wa Murera yakuyemo isaha ifite agaciro k’ amadorari 60$ kubera ibyishimo ayambika Adama Bagayogo

APR FC igiye kwandagaza amakipe yo mu Rwanda yamaze gusinyisha umukinnyi ukomeye uvuye Uganda.

Byiringiro Lague mu nzira zerekeza mu ikipe ya Rayon Sports