M23 yashyikirije u Rwanda abarwanyi b’ Umutwe w’ Iterabwoba wa FDLR barimo Gen Gakwerere

 

Umwarimu wo muri Kaminuza yagiriye irari abanyeshuri bane bose abatera inda.

 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Werurwe 2025, nibwo Umutwe wa M23 washyikirije u Rwanda abarwanyi b’ Umutwe w’ Iterabwoba FDLR barimo Brig Gen.Gakwerere Ezechiel, Major Ndayambaje Gilbert na bagenzi babo 12 baherutae gufatirwa ku rugamba bari bafatanyijemo na FARDC, SAMIDRC, Ingabo z’ u Burundi na Wazalendo barwanya M23.

 

Amakuru avuga ko uyu Gakwerere muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari umuyohozi wungirije w’ Ishuri rya Gisirikare rya ESO i Butare ashinzwe ubutasi, ibikorwa no guhugura.

Kuri ubu yinjiye mu Rwanda ariko Mbere hari habanje ibikorwa cyo gusaka ibikapu bye n’ iby’ abo bandi bari kumwe na we.

 

Ejo hari havuzwe amakuru avuga ko hari Jenerali wo muri FDLR na zimwe mu ngabo bafatiwe mpiri mu mirwano na M23 aho barwanaga ku ruhande rw’ Ingabo za Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo ku wa Gatanu cyakora nta bwo izina rye ryari ryakagiye ahagaragara.

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe