M23 ikomeje imirwano yafashe ikibuga cy’ indege nto cya Rwankuba, inkuru irambuye

Imirwano ikomeye cyane , yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kamena 2022, yongeye guhanganisha ingabo za Congi Kinshasa n’ abarwanyi b’ umutwe wa M23 muri Teritwari ya Rutshuru, ni imirwano yakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kamena 2022 mu bice bigiye butandukanye bya Teritwari ya Rutshuru.

Amakuru avuga ko mu mirwano yabereye mu gace ka Ntamugenga ejo ku wa Gatatu tariki ya 29 Kamena 2022 , yarangiye M23 yigaruriye Ikibuga cy’ indege nto cya Rwankuba n’ ikigo nderabuzima cya Rwankuba biri muri Gurupoma ya Bweza muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru.

Ikinyamakuru Goma 24 kibogamiye kuri M23, cyanditse ko abasirikare ba FARDC bari kumwe n’ abarwanyi ba FDLR bahunze berekeza mu mujyi wa Rubare. Gusa kuri ubu yaba M23 na FARDC nta ruhande ruremeza ibyaya makuru arimo kuvugwa.

Amakuru akomeza avuga ko Ikibuga cy’ indege cya Rwankuba gikunze kwifashishwa na FARDC mu kugeza ibikoresho bya Gisirikare ku Ngabo ziri ku rugamba na M23 , mu gihe byakwemezwa ko cyafashwe na M23 byaba biha uyu mutwe amahirwe menshi yo guhagarika inzira y’ ikirere ingabo z’ igihugu zihanganye nabo zakoreshaga mu kubona ibikoresho.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe