Leta ya Congo(DRC) yashyizeho itegeko rikumira inyama zavaga mu Rwanda zijya gucuruzwa muri Kivu y’Amajyepfo

Des vaches en paturage dans les moyens plateaux de Bibokoboko au Sud-Kivu.

N’ubwo umubano utifashe neza hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), kubera urwikekwe ruterwa n’uko Leta ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uyirwanya ariko u Rwanda rukabihakana, hari hataragaragara guhagarika byeruye ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi. Kuri ubu kubera indwara y’icyorezo yateye mu matungo, Leta ya Congo yashyizeho itegeko rikumira inyama zavaga mu Rwanda zijya gucuruzwa muri Kivu y’amajyepfo

Inkuru dukesha Radio Okapi ikorera muri Congo, ivuga ko uretse inyama zikomoka mu Rwanda zakumiriwe, n’izikomoka mu Burundi nazo iki cyemezo kizireba. Guverineri wa Kivu y’amajyepfo yafashe icyemezo cyo guhagarika inyama zikomoka muri ibi bihugu byombi zerekeza muri Congo nyuma y’igihe gito Leta y’u Burundi itangaje ko mu Burundi hadutse icyorezo kibasira inka.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’inyamaswa muri Kivu y’amajyepfo Vincent Muhigirwa yavuze ko bashingiye ku byo Leta y’u Burundi yatangaje, nabo bamenyesheje rubanda ko ubuyobozi bw’iyi Ntara bwafashe icyemezo cyo guhagarika inyama zikomoka mu bihugu bituranyi aribyo u Rwanda n’u Burundi kuko batizeye ubuziranenge bwazo bushingiye ku buryo inyamaswa zikomokaho izo nyama ziba zabazwemo.

Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo bahagaritse inyama zikomoka muri ibi bihugu bitababuza gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Uyu muyobozi uzobereye mu buvuzi bw’amatungo yavuze ko iki cyorezo kidakwirakwizwa hagati y’umuntu n’undi, ahubwo ngo ni icyorezo gukwirakwizwa hagati y’umuntu n’inyamaswa. Ni icyorezo giterwa na virusi kandi ngo uburyo bushoboka bwo ku kirwanya ni ukukirinda kuko nta miti ihari yo kukivura.

Uyu muyobozi yasoje avuga ko abavuzi b’amatungo bagomba kuba maso. U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bimaze iminsi birebana ay’ingwe, bamwe mu banyecongo bagaragaye mu myigaragambyo basaba leta yabo guhagarika umubano n’u Rwanda. Iki cyemezo guhagarika ubucuruzi bw’inyama ntawakwemeza ko gifite aho gihuriye n’impamvu za Politiki n’ubwo hatabura ababitekereza gutyo.

Related posts

Byagenze gute? Abaturage mu gihirahiro ibidasanzwe byagaragaye nyuma y’ uko leta ya Tanzania iciye amadolari y’ Amerika muri iki gihugu

Huye: Abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa bishimiye guhura n’abo bakora ubucuruzi bumwe.

Abacuruzi bagaragaje inzitizi zituma ibyoherezwa mu mahanga bitiyongera