Leta ya Congo yashyizeho agera kuri Miliyoni 5 z’ amadolari ku muntu uzafata abarimo Sultan Makenga.

 

 

Kuri wa Gatandatu tariki ya 08 Werurwe 2025, nibwo leta ya Congo yatangaje ko yashyizeho akayabo k’amafaranga ku muntu uzafata cyangwa agatanga amakuru kuri Cornielle Nangaa Yobeleu hamwe na Sultan Makenga.

Ibi leta ya Repubilika Iharanira demokarasi ya Congo yavuze ko yashyizeho igihembo cya Miliyoni 5 z’ amadolari ku muntu uwo ari wese uzajyira uruhare mu itabwa muri yombi rya bamwe mu bayobozi bakuru b’ umutwe wa M23 bayobowe na Cornielle Nangaa Yobeleu.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ Ubutabera ya DRC ku munsi w’ ejo tariki ya 07 Werurwe 2025 , leta ya Kinshasa yemeje ko hashyizeho igihembo kingana n’ akayabo k’ amafaranga angana na Miliyoni 5 z’ amadolari y’ Amerika ku muntu watanga amakuru cyangwa akagira uruhare mu itabwa muri yombi ry’ abayobozi bakuru b’ umutwe wa M23 Leta ya Congo ishinja guhungabanya umutekano w’ iki gihugu.

Byongeyeho kandi, iyi nyandiko ikomeza ivuga hanashyizweho andi mafaranga asaga miliyoni 4 z’ amadolari ku muntu wese wagira uruhare mu guta muri yombi ibyitso byabo bivugwaho ko ariho bahungiye byumwihariko abarimo Perrot Luwara na Irenge Baelenge.

Ku wa Gatanu tariki ya 05 Gashyantare 2025, nibwo urukiko rwa gisirikare rwa Congo rwashyize hanze icyemezo cyo guta muri yombi Cornielle Nangaa usanzwe ari Umukuru w’ Ihuriro rya Alliance Flevure de Congo( AFC/M23) gusa mu iburanishwa riheruka kubera mu rukiko rukuru rwa gisirikare rw’ iki gihugu rusanzwe ruburanisha ibyaha by’ Intambara n’ ibindi bibishamikiyeho ryemeje ko aba bayobozi b’ uyu mutwe barimo na Nangaa bagomba kutakirwa urwo gupfa.

 

 

Related posts

Nyuma yo gutoroka igihugu Prince Kid byarangiye abafashwe ,hari bazwa uko yafashwe,byacanze benshi

Byagenze gute kugira ngo Umutwe wa M23 wikure mu gace ka Kagheri hatabayeho imirwano.

Umuryango wa Perezida Tshisekedi urashinjwa gusahura umutungo w’ abaturage.