Leandre Willy Onana wa Rayon Sport yateguje abafana ikintu gikomeye nyuma yo gushinjwa kuyiha umusaruro muke. Soma inkuru irambuye!

Leandre Willy Onana, rutahizamu wa Rayon Sport waranzwe n’imvune zisimburanwa muri iyikipe ndetse bikaza gutuma benshi mubafana ba Rayon Sport bamushinja umusaruro muke no kuyitererana, uyumukinnyi utangaza ko yamaze gukira neza yibukije abafana ba Rayon Sport ko mugihe yari muzima yatanze ibyo yarafite byose ndetse anabibutsa ko mumikino yose yakinnye ntamukino numwe atagaragaje urwego rudasanzwe kugeza nubwo adversaire amuhinduye igipimo bikaba byaratumaga ahora mumvune za hato na hato.

Aganira n’ikinyamakuru cy’iwabo (cameroonsport) dukesha ayamakuru, yateguje abafana ba Rayon Sport ibihe bidasanzwe ndetse avugako kurubu ameze neza ndetse akomeje no gukora imyitozo mumakipe yahariya iwabo ndetse uyumusore akaba yashishikarije abafana bamukunda kuba bagura Jessy iriho numero ye aho yanatangaje ko gahunda ye mumwaka utaha w’imikino ari ukuba uzatsinda ibitego byinshi muri Championa yahano mu Rwanda.

Uyumusore kandi usanzwe ari ntakorwaho muri Rayon Sport haba muburyo ayobora abandi mukibuga ndetse no hanze yacyo, yatangaje ko yababajwe cyane nukuntu batabashije gutsinda ikipe ya APR FC mumwaka ushize w’imikino ndetse antangaza ko uyumwaka we kugiti ke azashyiramo imbaraga zose hanyuma no gufatanya na bagenzi be bikaba aribyo bategerejeho kuzabona intsinzi.

Uyumusore kandi yabwiye abafana ba Rayon Sport ko kuba haraje umutoza mushya ari ikintu cyiza ndetse anatangaza ko azagera ikigari mukwezi gutaha aho azaba aje gutangirana imyitozo na bagenzi be bashya iyikipe yagiye igura batandukanye maze bagashaka uko iyikipe yaba ubukombe nkuko yahoze batari bayizamo.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha