KNC uyobora Gasogi United yongeye kwikomanga kugatuza no kwishima hejuru y’abafana ba Kiyovu nyuma yuko abakoreye ibi kubiye muri iyinkuru. soma witonze!

Kakooza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC, yongeye kwikomanga kugatuza no kwishongora kubafana ba Kiyovu Sport nyuma yuko umwaka ushize w’imikino uyumugabo yababwiye ko azabatsinda kandi koko bikaza kuba nkuko uyumugabo yari yabitangaje ndetse bikaza kwimisha iyikipe ya Kiyovu Sport igikombe cyane ko cyatwawe na APR FC irusha Kiyovu inota rimwe ryonyine.

Usibye kuba uyumugabo yarasuzuguye ikipe ya Kiyovu sport mumwaka ushize w’imikino, no mumwaka wari wabanje w’imikino nawo ikipe ya Gasogi United yari yatsinze ikipe ya Kiyovu Sport ibitego bigera kuri 4 byose kubusa. usibye iyikipe ya Gasogi ikunda gushobora cyane ikipe ya Kiyovu Sport byatumye burigihe iyo ayamakipe afitanye umukino akenshi usanga aba ari amakipe ari kurebana ayingwe ahanini bitewe nuko uyu mu president wa Gasogi aba yatangaje amagambo akomeye burigihe kuri uyumukino.

Icyakomeje cyane uguhangana kumpande zombi , nuko mumwaka ushize w’imikino ubwo Gasogi United yatsindwaga na Gorilla Fc abanyamakuru babajije perezida wa Gasogi niba yari yabettinze umukino maze aza kuvugako ibyo bikorwa nabandi batari we ahita avuga ko byakorwa na President Juvenal wa Kiyovu (Abivuga atera urwenya) maze uyumuperezida aza kumurega mu FERWAFA maze bahanisha KNC imikino igera kuri 6 yose adakandagira kukibuga. ibi byazamuye cyane umujinya kuri KNC maze bituma ahiga ko azabuza ikipe ya Kiyovu kuba yatwara igikombe avugako we aziyishyurira abikoreye mukibuga ndetse byaje no kumuhira koko birakunda atsinda ikipe ya Kiyovu Sport.

Icyatumye uyumuyobozi yongera kwikomanga kugatuza, nuko yaje gusinyisha umukinnyi ukomeye wari Captaine wa Musanze Fc mugihe kiyovu Sport nayo yamushakaga cyane ariko nanone KNC akaba yongeye kwibutsa abafana ba Kiyovu Sport ko Gasogi ari ikipe nkuru ndetse ikwiriye icyubahiro kuruta uko abafana ba Kiyovu babitekereza.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha