Kizigenza Heritier Luvumbu yabwiye bagenzi be n’umutoza Haringingo Francis impamvu eshatu zidasanzwe zizatuma APR FC itwara igikombe cya shampiyona

Heritier Luvumbu Nzinga yabwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko Rayon Sports itazapfa gutwara igikombe cya shampiyona mu gihe ubuyobozi butari gutanga umushahara neza.

Mbere y’uko Rayon Sports icakirana na AS Kigali bamwe mu bakinnyi bavuga rikumvikana muri Rayon Sports barimo Heritier Luvumbu na Essomba Leandre Willy Onana babwiye umutoza ko kuba batari bahembwa bishobora kuzabaviramo gutakaza igikombe.

Amakuru yizewe agera kuri KGLNEWS ni uko Heritier Luvumbu Nzinga yabwiye umutoza Haringingo Francis Christian ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butifuza gutwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere kuko butari gutanga umushahara uko bikwiye.

Kugeza ubu bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo Essomba Leandre Willy Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon na Raphael Osaluwe Olise ukomoka mu gihugu cya Nigeria banze gukora imyitozo bitewe n’uko hari amafaranga Rayon Sports ibarimo.

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo yari yahemba umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare 2023, gusa iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 46 mu gihe APR FC ya mbere ifite amanota 49.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda