Kimisagara: Yishwe urwagashinyaguro none basanze umurambo we uri kureremba hejuru mu mazi

 

Abaturage bo mu kagari ka koro, mu murenge wa Kimisigara wo mu karere ka Nyarugenge batunguwe no kubona umurambo w’umugabo uri mu kigero k’imyaka 35 y’amavuko urimo urareremba mu mugezi w’amazi nk’uko bamwe mu baturage babibonye babitangaje.

Umwe yagize ati “Tuje dusanga umuntu bamutaye mu mazi, ngewe uko mubonye yaguyemo yunamye, ikigaragara ko bamutayemo arunamye hagaragaraga umugongo n’umutwe, ntabwo twabashije kubona isura ye, isura ye iri mu mazi”
Undi yagize ati “ngwewe mbibonye nk’ubugome rwose”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko n’ubundi uyu murambo atari wo wa mbere uhagaragaye ngo hasanzwe n’ubundi hagaragara ikibazo cy’umutekano muke gitezwa n’insoresore zikunze kuba zihari zirirwa zambura abaturage telephone bagasaba ko hagira igikorwa ngo umutekano wongere ugaruke.

Reba iyi nkuru mu mashusho

 

Ibi babivuze bibanda cyane ku mutekano mucye uhagaragara nyuma yuko nta banyerondo bahaba ngo niyo babonetse ntibarenge babiri bagasaba Leta ko yabijyamo hagakazwa umutekano.

Btn tv dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’umurenge ntibyabasha gukunda kuko bahamagaye umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara ibi byabereyemo ntiyabasha gufata telephone gusa ku rundi ruhande inzego za RIB na Polisi zikorera muri aka gace zo zari zamaze kuhagera ngo zikurikirane iki kibazo.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.