Kimironko: Umusore yambuwe n’ indaya yari yaguze birangira agiye kuryama mu irimbi, inkuru irambuye

Umusore yambuwe n’ indaya yari yaguze birangira agiye kuryama mu irimbi

Umusore witwa Moses uri mu kigero cy’ imyaka 29 y’ amavuko yasanzwe aryame mu irimbi ryo mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimoronko wo mu Karere ka Gasabo, nyuma yo kwamburwa n’ indaya yari yaguze.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022.

Uyu musore witwa Moses yijyanye mu irimbi ari muzima nyuma yo kwibwa n’ indaya ibyo yari afite nk’ uko abaturage babitangarije BTN TV dukesha ino nkuru.

Umwe muri abo baturage yagize ati“ Twaje hano[ mu irimbi] hari abantu batubwiye ko hari umuntu uri kurandura imisaraba mu irimbi, tumusanga aryamye muri iriya mva”.

Undi nawe yagize ati“ Nabanje kugira ngo yapfuye. Nageze hano nsanga ni muzima. Mbajije bagenzi banjye niba ari inzoga zabiteye bambwira ko nazo zirimo”.

Undi yagize ati“ Habaye ibintu tutari tumenyereye. Twabonye umuntu yiruka , anyura hano azamuka yiruka , ashingura imisaraba , abantu bamwe bagira ngo ashobora kuba ari ba bajura biba imisaraba bakajya kuyigurisha mu byuma.


Yazamukiye aha bamwe turamukurikira , abanyerondo baba baraje tujya kumureba , tugeze aha turamubura ariko n’ ukuvuga ngo yari amaze kuryama muri iriya mva irangaye uri kubona hariya , acigatiye imisaraba igera kuri 4 , nayo ngiyi ntaho irajya. Tubanza no gutinya tugira ngo n’ umuzimu cyangwa umudayimoni ariko tubona ari umuntu muzima. Inzego zishinzwe umutekano zageze aha zigerageza kureba uko zamukuramo.

Uyu yakomeje avuga ko uyu musore nta nzoga yari yanyoye ahubwo ngo abamuzi batagaje ko yari asanzwe ari umucuruzi ukorera mu isoko rya Kimironko.

Umwe mu baturage bari bazi uyu musore yagize ati“ Twamubuze guhera nijoro mu ma saa tatu z’ ijoro. Yagiye hariya hirya mu ndaya afite telefoni 2, imwe barayitwaye bariya banyerondo indi imwe nari ndi kumushaka nsanga ari hariya aryamye. Acuruza imyenda Kimironko. We na Boss we batandukanye amwibye , bapfuye indaya iri hano hirya”.

Benshi mu baturage banenze imyitwarire y’ uyu musore washinyaguriye abashyinguye muri iri rimbi ariko banasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora kugira ngo burinde iri rimbi.

Amakuru avuga ko uyu musore yahawe amazi arangije ashyirwa mu modoka y’ umutekano y’ umurenge wa Kimironko.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro