Kigali: Yasanze umugabo we ahetse umukozi wo mu rugo nyuma yo gusangira ibyishimo byo mu gitanda.

Ni mu ijoro ryo ku wa Kane , tariki ya 11 Kanama 2022, ni bwo umugore w’ imyaka 41 y’ amavuko wo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge yababajwe no gusanga umugabo we ahetse umukozi wakoraga akazi ko mu rugo nyuma yo gusangira ibyishimo byo mu gitanda.

Uyu mugore yavuze ko nyuma gufata umugabo we arimo kumuca inyuma abayeho mubuzima bushaririye nk’ uko yabyemereye IGIHE.

Avuga ko umugabo we yabyutse mu gicuku agira ngo agiye mu bwiherero abonye atinze agira amakenga ahita ajya kumureba bahurira mu nzu ahetse umukozi. Ati“Twahuye muri koridoro ahetse umukozi birantungura mubaza ibyo arimo abura ibyo ansubiza atangira kurya iminwa.”

Uyu mugore akomeza avuga ko yahise anabaza uwo mukobwa ibyo barimo aba ari we umubwira uko byagenze. Ati“Umukozi nabaye nk’aho mukanga ahita ambwira ngo ambwiye ngo reka amuheke kugira ngo ntumva ibirenge byabo bose.”

Uyu mugore yongeyeho ko nyuma yo gufata umugabo we asambana n’ umukozi wo mu rugo batabanye neza ndetse yifuza ko batandukana. Yakomeje agira ati“Nta kintu kibabaza nk’icyo, uzi kubona umugabo wawe aguca inyuma noneho agasambana n’umukozi wawe? Ubwo se umukozi we yazongera kukubaha.”

Uyu mugore nyuma yo gushengurwa n’ ibyo yiboneye n’ amaso ye , yahise yirukana uwo mukozi we wo mu rugo ndetse kuri ubu ari kurara mu cyumba cy’ abana mu gihe ategura gusaba gatanya mu nkiko.

Ifoto yakoreshejwe haruguru igaragaza dumwe mu tuce two mu Karere ka Nyarugenge.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro